KEBS Yatangaje ko Inzoga 5 Zo muri Kenya Zahagaritswe mu Rwanda Zujuje Ubuziranenge

Ubwanditsi
3 Min Read

Ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge (KEBS) cyatangaje ko inzoga eshanu zikorerwa muri Kenya ziherutse guhagarikwa by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), zakozweho igenzura ryimbitse rigaragaza ko zujuje ibisabwa byose mu rwego rw’ubuziranenge, umutekano n’imenyekanisha ry’ibicuruzwa.

Iri tangazo rya KEBS rije nyuma y’aho tariki ya 5 Kanama 2026 Rwanda FDA itangarije ko zimwe mu nzoga zatumizwaga mu Rwanda zihagaritswe by’agateganyo, mu rwego rwo gukomeza kugenzura niba zujuje ibisabwa kugira ngo zicuruzwe ku isoko ry’u Rwanda.

Inzoga zagizweho ingaruka n’icyo cyemezo zirimo Kenya King Gin na Safari Gin zikorerwa na London Distillers Kenya Ltd, Avalon na Sweet Berry Potable Spirits zikorerwa na Zheng Hong (K) Ltd, ndetse na Gilbey’s Gin ikorwa na Kenya Breweries Ltd.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, KEBS yavuze ko yahise itangiza igenzura ryihariye rikubiyemo gusuzuma inyandiko z’itangwa ry’impushya, raporo z’ubuziranenge, ibikorwa byo kugenzura ibicuruzwa ku isoko, igenzura ry’inganda ndetse n’ibizamini bya laboratwari.

Iki kigo cyasobanuye ko hagati ya tariki ya 7 na 10 Kanama 2026, impuguke zacyo zasuye inganda zikora izi nzoga, zigenzura uburyo zikorerwamo, isuku y’aho zikorerwa, uburyo bwo gukurikirana inkomoko y’ibigize ibicuruzwa n’iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa. Hanakusanyijwe andi masampuli mashya kugira ngo yongere asuzumwe muri laboratwari.

Ibyavuye muri iri genzura, nk’uko KEBS ibivuga, byagaragaje ko izi nzoga zujuje ibisabwa n’amabwiriza ya Kenya ndetse n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), harimo ibijyanye n’ingano y’inzoga (alcohol content), urugero rwa methanol yemerewe, ibindi binyabutabire bipimwa muri bene ibi binyobwa, uburyo bipfunyikwamo n’amakuru agomba kuba ari ku gipfunyika cyabyo.

KEBS yavuze ko izi nzoga zifite ibimenyetso byemeza ubuziranenge (Standardization Marks) kandi ko zemewe n’amategeko muri Kenya. Iki kigo cyanagaragaje ko raporo za laboratwari zakusanyijwe mu bihe bitandukanye zose zagaragaje ko zujuje ibisabwa mu rwego rw’umutekano w’abaguzi.

Nubwo KEBS yemeza ko izi nzoga zujuje ubuziranenge, yatangaje ko ikomeje ibiganiro na Rwanda FDA ndetse n’izindi nzego z’akarere kugira ngo hasobanurwe impamvu zatumye zihagarikwa by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda no gushaka umuti binyuze mu buryo bwashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iki kibazo cyakuruye impaka mu rwego rw’ubucuruzi bw’akarere, aho bamwe mu bakurikiranira hafi ubuhahirane hagati y’ibihugu bya EAC bavuga ko ibiganiro hagati y’inzego zigenzura ubuziranenge bishobora gutanga umurongo uzafasha gukemura amakimbirane ajyanye n’ibicuruzwa byambukiranya imipaka.

Mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma ku isoko ry’u Rwanda, KEBS ivuga ko izakomeza gukorana n’inzego zose bireba kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukomeze gukorwa hubahirizwa ubuziranenge n’umutekano w’abaguzi.

Share This Article