Umuriro w’Amashanyarazi nturagera mu utugari 25

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka yatangaje ko utugari 25 mu 2,148 turi mu Rwanda ari two turaragezwamo amashanyarizi aturutse ku muyoboro mugari.

Ibi yabitangarije Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena aho yagaragarizaga abasenateri bagize iyi Komisiyo aho Guverinoma igeze ikwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

Yavuze ko kuri ubu amashanyarazi amaze gukwirakwizwa ku kigero cya 88%, aho 12% gasigaye na ko kazaba kagezweho n’amashanyarazi muri 2029 nk’uko biri mu ntego za Guverinoma.

Gusa ku rundi ruhande, abasenateri bagaragaje ko nubwo umuriro w’amashanyarizi ugera mu tugari twinshi mu gihugu, hari aho usanga amashanyarazi agarukira ku biro by’akagari gusa ku buryo abatuye utwo tugari twose bataba bagerwaho n’amashanyarazi.

Senateri Mureshyankwano yatanze urugero avuga ko hari nk’aho basuye basanga abaturage baremerewe amashanyarazi ariko barategereje amaso agahera mu kirere.

Yagize ati ” Hari aho twasuye nko mu mirenge y’icyaro yo mu Karere ka Gasabo dusanga barabashingiye amapoto ariko hashira imyaka itatu bategereje ko bashyirirwaho insinga. Twasanze ubukererwe bushobora kuva ku mezi atatu bukagera ku myaka itatu”.

Minisitiri Murwanashyaka yasubijie ko iki kibazo cyatewe n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikoresho by’amashanyarazi ku isoko mpuzamahanga ryatumye itumizwa ryabyo ribamo impinduka zituma bishobora gutinda kugera mu gihugu.

Yagize ati ” Habaye impinduka mu biciro bitewe n’intambara ziri ku Isi. Ibiciro by’insinga byikubye kabiri ku buryo byatumye abo twahaye imirimo yo kuzizana bagaragaza ko hahindurwa amasezerano kuko amafaranga yo kuzigura yabaga yahindutse. Kujya muri ibi byose rero nibyo byatumye habaho gutinda”.

Abasenateri kandi bagaragaje ikindi kibazo cy’abatuye ahantu hafatwa nko mu maregeka, bakaba nta bikorwaremezo nk’amashanyarazi bibageraho kandi batanazi niba bagomba kuguma aho batuye cyangwa bagomba kuhimuka.

Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko bazafatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo barebe niba aho hatuye abo bantu nta byago byinshi bihari ubundi na bo babahe amashanyarazi.

Yagize ati ” Aho bizagaragara ko aho abaturage batuye ntakibazo gihari tuzabikoraho turebe niba twahindura igishushanyo mbonera cyaho”.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *