Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimo Police na RIB bagishakisha umuganga wo ku Bitaro bya Muhororo ukekwaho gusambanya ku gahato umurwayi ubwo yari yagiye kuvurira ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Tariki 12 Nzeri 2026, nibwo umukozi ushinzwe kuvura indwara zo mu kanwa n’amenyo yagiye kuvurira izo ndwara ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.
Amakuru avuga ko ubwo yarimo avura abarwayi hari umukobwa w’imyaka 18, winjiye mu cyumba cy’ivuriro ngo amukure iryinyo, uwo muganga amubaza niba azi uko imibonano mpuzabitsina ikorwa, umukobwa amusubiza ko atabizi, umuganga amufata ku ngufu abari hanze bumvise umukobwa ataka cyane bagira ngo ari gutatswa n’ububabare bwo gukurwa iryinyo ntibabyitaho.
Aho umukobwa asohokeye yatekerereje abandi barwayi ibimubayeho, umuganga abonye byamenyekanye ahita atoroka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe, mu kiganiro n’Itangazamakuru yavuze ko amakuru avugwa n’abaturage ko uyu muganga yaratorokeshejwe n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyange atayazi.
Ati :“Amakuru y’uko ukekwa yaba yaratorokeshejwe n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima ni ubwa mbere nyumvise. Uwo mukobwa akivuga ko yafashwe ku ngufu, muganga yahise abura n’ubu ntaraboneka, turacyamushakisha dufatanyije n’inzego z’umutekano. Umukobwa yahise yoherezwa kuri Isange One stop center ya Kabgayi ahabwa ubutabazi n’ubufasha bwo gutanga ikirego”.
Meya Nkusi yanenze imyitwarire y’uyu muganga avuga ko ibyo akekwaho aramutse yarabikoze byaba ari ukubura ikinyabupfura n’ubunyamwuga mu kazi ke.
Ati :”Nk’umuganga iyo umurwayi aje akugana aba aje ababaye ngo umuvure, ntibikwiye ko umufatirana ngo umusambanye. Si ikinyabupfura gikwiye kuranga abaganga gusa ahubwo mu kazi akariko kose ntawe ukwiye kwitwaza akazi akora ngo asambanye abagore n’abakobwa”.