AMAVUBI yaraye ahangamuye Cape Verde

Ubwanditsi
3 Min Read

Ikipe y’igihugu Amavubi yanditse andi mateka adasanzwe nyuma yo gutsinda Cape Verde ibitego 2-1, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 mu mukino waraye ubereye muri Cape Verde ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026.

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 Nzeri 2026, ubera i Praia mu murwa mukuru wa Cape verde. U Rwanda rwatangiye umukino ubona rudafite gahunda yo kugarira kuko yasahakaga kuhakura intsinzi kugira ngo ruyobore itsinda, ikintu kitari cyoroshye imbere y’ikipe ya Cape verde yari imbere y’abafana bayo.

Cape Verde ni yo yabanje kubona igitego mu gice cya mbere, ariko Amavubi ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gushaka uko yakwisubiza mu mukino.

Ku munota wa 40, Gilson Benchimol yafunguye amazamu atsindira ikipe ye igitego cya mbere cy’umukino.

Amavubi yakomeje gusatira, maze mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Claude Niyomugabo atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 45+2, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yagarutse afite imbaraga kandi akomeza gushyira igitutu kuri Cape Verde. Ku munota wa 52, Elie Tatou Iradukunda yazamuye ibyishimo by’Abakunzi b’amavubi atsindira u Rwanda igitego cya kabiri, nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Lance Mickels.

Iki gitego cyatumye u Rwanda ruyobora umukino 2-1, ndetse Amavubi akomeza kurinda neza iri tandukaniro kugeza ku munota wa nyuma

Iyi ntsinzi itumye u Rwanda ruyobora itsinda K n’amanota atandatu yose, rukurikirwa n’ikipe ya Mali yatsindiye Liberia iwayo igitego kimwe.

Mu mukino ubanza, Amavubi yari yatsinze Liberia ibitego 3-1, mu gihe Mali yari yatsinze Cape Verde 3-1.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye za leta, bashimye ishyaka ry’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ryayihesheje intsinzi ku mukino wa Cap-Vert.

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yahise yandika agira ati “Mwakoze gukotana, mukagaragaza ko muri bato batari gito. Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, yifashishije amashusho y’igitego cyatsinzwe na Iradukunda Elie Tatou, agira ati “Mvugira uti u Rwanda”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, usanzwe ari umukunzi w’umupira w’Amaguru, yagize ati “Mwakoze cyane, Amavubi kuri iyi ntsinzi yo hanze kuri Cap-Vert.”

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Niyonzima Haruna, waherukaga gukina na Cap-Vert mu 2020, yagize ati “Wakoze cyane gihugu cyanjye, ntewe ishema namwe basore.”

Murangwa Eugene uyobora Ishyirahamwe ry’Abakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda n’abakiyikinira ‘FAPA’, yagize ati “Umusaruro mwiza ku ikipe iheruka mu Gikombe cy’Isi, ya Blue Sharks ya Cap-Vert. Intsinzi ya 2-1 muri kure yo mu rugo n’amanota menshi mu mikino ibiri ya mbere, ntako bisa.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagize ati “Turi Amavubi. Dushimiye cyane Amavubi yacu ku byishimo bakomeje guha Abanyarwanda. Murashoboye mukomereze aho.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *