Abayobozi bakuru b’Ihuriro rya AFC/M23 basuye umupaka wa Grande Barrière, uzwi kandi nka La Corniche, uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Umujyi wa Rubavu mu Rwanda, mu gihe uyu mupaka ukomeje kugira uruhare rukomeye mu bucuruzi no mu rujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi.
Uruzinduko rw’aba bayobozi rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 07 Ukwakira 2026, rubaye mu gihe Grande Barrière ikomeje kuba imwe mu nzira z’ingenzi zihuza umujyi wa Goma ku ruhamde rwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’Akarere ka Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda, imijyi ituranye ku mupaka kandi ifitanye isano ikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, serivisi n’imibereho y’abaturage.
Abayobozi ba AFC/M23 bagiye kuri Grande Barrière mu rwego rwo kureba ibikorwa bihakorerwa, uko abagenzi bambuka n’uko serivisi z’abinjira n’abasohoka, iz’ubuzima, gasutamo n’umutekano zitangwa
Ku wa 2 Ukwakira 2026, ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko amasaha yo gukora kuri Grande Barrière yongerewe, aho umupaka wo ku ruhande rwa Goma wagenewe gukora kuva saa 05:00 za mu gitondo kugeza saa 02:00 za mu gitondo cy’umunsi ukurikiyeho. Icyemezo cyasobanuwe nk’igamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa no kunoza imikorere ya serivisi zitangirwa ku mupaka.
Umupaka ufite uruhare runini mu bucuruzi bw’abaturage
Grande Barrière ntabwo ari ahantu ho kwambukira gusa, ahubwo ni igice cy’ingenzi cy’ubuzima bw’ubukungu bw’abaturage bo muri Goma na Rubavu.
Ubushakashatsi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka bugaragaza ko abacuruzi bato bari hagati ya 10,000 na 15,000 bashobora kunyura kuri Grande Barrière ku munsi, mu gihe izindi nzira zombi za Grande na Petite Barrière zifatanyije zigeze kugira umubare urenga abantu 50,000 bambuka ku munsi.
Aba bantu barimo abacuruzi bato, abaguzi, abakozi, abagenzi ndetse n’abandi bafite ibikorwa bibahuza n’impande zombi.
Ku baturage benshi bo muri Rubavu na Goma, imipaka yombi yabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi, aho bamwe bajya gushaka ibicuruzwa ku rundi ruhande, abandi bakambutsa umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi bicuruzwa, mu gihe hari n’ababona imibereho yabo binyuze mu gutwara abantu n’ibintu, ubwikorezi, ubucuruzi n’izindi serivisi zijyanye n’uru rwego.
Twibutse ko umutwe wa AFC/M23 wigaruriye umujyi wa Goma taliki ya 27 Mutarama 2025 nyuma y’imirwano ikomeye cyane aho uwo mutwe wawirukanyemo abasirikare ba Leta FARDC, abacancuro, SADEC, Abarundi ndetse n’indi mitwe ishyigikiye Leta nka FDLR na Wazalendo.