Bwana Kamugisha arakekwaho kwica abantu akabarya umutima

Ubwanditsi
3 Min Read

Kamugisha Kulaishi yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bw’abantu batatu, aho bivugwa ko yemeye ko yariye umutima w’umwe muri bo.

Umugabo witwa Kamugisha Kulaishi, ufite imyaka 38, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Uganda, akekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bushobora kuba bwarakozwe mu rwego rw’imihango gakondo, ndetse uyu mughabo akaba yariyemereye ko we ubwe yariye umutima w’umwe mu bantu bishwe.

Nk’uko ikinyamakuru ChimpReports cyabitangaje ku wa 12 Ukwakira 2026, Kamugisha, ukora umwuga wo kuguriza abantu amafaranga, yafashwe ari kumwe n’umuvuzi gakondo wo mu Karere ka Kyotera, nyuma y’iperereza ku rupfu rwa Jackline Natukunda, wari utuye i Lukaya.

Polisi ya Uganda ivuga ko Kamugisha akekwaho kugira uruhare mu bundi bwicanyi bubiri bwabereye mu gace ka Nsangi, mu Karere ka Wakiso, no muri Sanga. Amakuru avuga ko yariye umutima w’umuntu yari akurikiranyweho kwica, bikavugwa ko yamuriye umutima abanje kuwotsa.

Iperereza ryatangijwe nyuma y’uko umutwe wa Jackline Natukunda ubonetse ku wa 29 Nzeri 2026, upfunyitse mu mufuka wa pulasitiki w’umweru, mu gace ka Kako Cell, ku muhanda uhuza Kako na Mukungwe, mu gice cya Nyendo-Mukungwe.

Nyuma yaho, umurambo we wasanzwe udafite umutwe waje kuboneka mu gace ka Butale Cell, muri Kyanamukaka.

Polisi ivuga ko Kamugisha, mu gihe cy’iperereza, yaba yarerekanye aho yahuriye na Natukunda i Lukaya n’uko yamwishe, ubwo inzego z’umutekano zakoraga igikorwa cyo kongera gusura no kwerekana aho icyaha cyakorewe.

Amakuru akomeza avuga ko Kamugisha yaba yarabwiye abamukoragaho iperereza ko uwo muvuzi gakondo yari yamusezeranyije amashilingi ya Uganda miliyoni ebyiri kugira ngo amuzanire ibice by’umubiri w’umuntu.

Bivugwa ko yari yaramuhaye avanse y’amafaranga ibihumbi 250.

Polisi ntiratangaza amazina y’uwo muvuzi gakondo. Mu gihe cyo gusaka aho Kamugisha yari atuye, abapolisi bahasanze ikoti, inkweto za bote, isafuriya n’ibindi bikoresho bakeka ko bishobora kuba bifitanye isano n’imihango gakondo.

Ibyo bikoresho byafashwe kugira ngo bikorerwe isuzuma rya gihanga, hagamijwe kumenya niba bifitanye isano n’ibyaha bikurikiranwa.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Masaka East na Masaka West, SP Twaha Kasirye, yavuze ko ibyo bakekwa bikomeje gukorwaho iperereza, bityo ko bitagomba gufatwa nk’ibyemejwe n’inkiko.

Kamugisha n’uwo muvuzi gakondo bakomeje gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje, hagamijwe kumenya uruhare buri wese ashobora kuba yaragize muri ubwo bwicanyi n’andi makuru ashobora kubahuza n’ibindi byaha.

Iyi dosiye yongeye gukurura impungenge ku bwicanyi bukekwaho gukorwa mu rwego rw’imihango gakondo muri Uganda. Raporo ya Polisi ya Uganda y’umwaka wa 2025 igaragaza ko habaruwe ibibazo 61 by’ubwicanyi bukekwaho kuba bufitanye isano n’iyo mihango, ugereranyije na 72 byari byanditswe mu 2024.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *