Ikipe ya Zamalek SC izacakirana na APR FC yageze i Kigali

Ubwanditsi
3 Min Read

Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yageze i Kigali, aho ije gucakirana n’ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda, mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abandi baherekeje iyi kipe bageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, bitegura umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, ukaba ari umwe mu mikino ikomeye APR FC ifite, aho izaba ihanganye na Zamalek SC, imwe mu makipe azwi cyane mu mupira w’amaguru wo mu Misiri no ku mugabane wa Afurika.

Zamalek SC ni imwe mu makipe akomeye mu mupira w’amaguru wo mu Misiri, aho ihangana cyane na Al Ahly SC, mu makipe afatwa nk’inkingi za mwamba z’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Iyi kipe ifite amateka mu marushanwa nyafurika, cyane cyane CAF Champions League, yegukanye inshuro nyinshi, ibyo bituma imikino yayo n’amakipe yo mu bindi bihugu bikunze gukurikirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bitewe n’amateka yayo n’ubunararibonye ifite mu marushanwa yo ku rwego rw’umugabane.

Kuba Zamalek SC yageze i Kigali mbere y’umukino, birayiha umwanya wo kumenyera ikirere cy’u Rwanda no gutegura neza uko izahangana na APR FC.

APR FC irasabwa kwitegura umukino ukomeye

Ku ruhande rwa APR FC, gukina n’ikipe ifite ubunararibonye muri CAF Champions League ni amahirwe yo kwerekana urwego iriho no guhatanira gukomeza muri iri rushanwa, ndetse igaha icyizere abakunzi bayo n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda cyane ko iyi kipe ikunze gutsindwa n’amakipe y’abarabu, ikintu gituma abakeba bayita ngo ni “Star à Domicile”.

Bamwe mu bakunzi ba APR FC batangaje ko noneho bafitew icyizere cyo gusezerera ikipe ya Zamalek n’ubwo atari ibintu byoroshye.

Gukina kuri Stade Amahoro bishobora guha APR FC amahirwe yo gushyigikirwa n’abafana benshi, ariko izakenera kubyaza umusaruro ayo mahirwe, ikina neza mu bwugarizi no mu busatirizi, kugira ngo ihangane n’umukino wa Zamalek SC.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baritezeho umukino ukomeye, aho APR FC izaba iharanira kwerekana ko ishobora guhangana n’amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika, mu gihe Zamalek SC na yo izaba ishaka kwitwara neza imbere y’iyi kipe ihagarariye u Rwanda kugira ngo ibashe gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

 

Image
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Zamalek ku kibuga cy’indege i Kanombe
Image
Baje bteguye gutsinda APR FC y’i Kigali
Image
Zamalek yaherekejwe n’abayobozi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *