U Rwanda rwahawe kwakira Formula 1 mu myaka 10, ihereye mu 2030

Ubwanditsi
1 Min Read

Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Modoka ku Isi (FIA), ryemeje ko u Rwanda ruzakira amasiganwa y’imodoka nto azabera muri Afurika (Formula One Africa Grand Prix), mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu ntangiro za 2030.

Ni umwanzuro watangarijwe i Kigali, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, mu birori byitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame, Perezida wa Formula One, Stefano Domenicali, Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem n’abandi batandukanye.

Hari hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya Formula One, dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika.

Ubu busabe bwashimangiwe na Perezida Kagame mu 2024, ubwo u Rwanda rwabaga igihugu cyo muri Afurika cyakiriye Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (FIA).

Mu 2025, Perezida Kagame yongeye guhura na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem washyigikiye ubusabe bwe na Perezida wa Formula One, Stefano Domenicali, bagirana ibindi biganiro byo kunoza uyu mushinga.

U Rwanda rwahize ibindi bihugu byo muri Afurika birimo Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo na byo byifuzaga kuryakira.

Guverinona y’u Rwanda ku bufatanye n’Ubuyobozi bwa Formula 1 batangaje ko ikibuga kizakinirwaho iyi mikino Formula One Grand Prix, kigiye gutangira kubakwa mu mu Karere ka Bugesera hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali gishya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *