China: Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’amagorofa 40, abantu 14 bahasiga ubuzima

Ubwanditsi
2 Min Read

Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’amagorofa 40 mu mujyi wa Taiyuan, mu Ntara ya Shanxi mu majyaruguru y’Ubushinwa, ihitana abantu 14, abandi 25 bajyanwa mu bitaro, barimo icyenda barembye.

Iyi nkongi yibasiye inyubako izwi nka Haosheng International Apartment, iherereye mu gace ka Yingze, mu mujyi wa Taiyuan, ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha yaho.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo mu Bushinwa, ashingiye ku makuru y’inzego z’ubuyobozi, avuga ko umuriro wazimijwe ahagana saa moya z’ijoro, nyuma y’amasaha hafi abiri abashinzwe ubutabazi bahanganye na wo.
Ibikorwa byo gushakisha no gutabara abantu byasojwe ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro. Abantu 38 ni bo bari bamaze kugezwa mu bitaro, ariko umubare w’abapfuye waje kugera kuri 14 mu gitondo cyo ku wa Mbere.
Abantu 25 baracyari mu bitaro
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Taiyuan ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo, hatangajwe ko abantu 25 bakiri kwitabwaho n’abaganga. Muri bo, icyenda barembye cyane, bane bakomeretse bikomeye, mu gihe 12 bafite ibikomere bidakomeye.
Ubuyobozi bwatangaje ko abantu 60 bakuwe muri iyo nyubako cyangwa bagatabarwa, mu bikorwa byitabiriwe n’abakozi b’ubutabazi barenga 1,500, imodoka 41 zizimya umuriro n’abashinzwe kuzizimya 243.
Abayobozi b’ikigo n’abashinzwe imicungire y’inyubako bafatiwe ingamba
Nyuma y’iyi mpanuka, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko zafatiye ingamba abashinzwe umutungo w’inyubako n’abayobozi b’ikigo gishinzwe kuyicunga. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye inkongi n’uruhare rushobora kuba rwaragize imicungire y’iyo nyubako.
Iyi nyubako yari irimo amazu acumbikwamo abantu, amahoteli, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibigo byigishirizwamo abana.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Taiyuan bwatangaje ko buzakomeza gukurikirana uko abakomeretse bavurwa no kwita ku miryango y’abahitanywe n’iyi nkongi, mu gihe ibisubizo by’iperereza bizatangazwa nyuma y’uko rirangiye.
(Habimana Ramadhani lndorerwamo.com)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *