Mugisha Bonheur wa Al Hazem, Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy FC na Leroy-Jacques Mickels wa Waldhof Mannheim bageze mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yitegura Mali.
Amavubi arahaguruka mu Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, yerekeza i Bamako gukinirayo umukino wa gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027.
Mbere y’uko bakora urugendo, bari mu mwiherero uri kubera kuri FERWAFA Accommodation Facility, aho bari gukorera imyitozo.
Mu bakinnyi bari bahageze mbere by’umwihariko abakina imbere mu gihugu, biyongereyeho Mugisha Bonheur wa Al Hazem yo muri Arabie Saoudite, Mugisha Gilbert wa Jwaneng Galaxy FC yo muri Botswana na Leroy-Jacques Mickels wa Waldhof Mannheim yo mu Budage.
Kugeza ubu, u Rwanda na Mali ni byo biyoboye itsinda K, buri kipe ifite amanota atandatu kuri atandatu ashoboka.
Amavubi yatangiye imyitozo irimo abamaze kugera mu Rwanda, yatangiye iyi mikino atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1.
Ku ruhande rwa Mali, yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1, inakurikirizaho gutsinda Liberia igitego 1-0.
Umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K uzahuza u Rwanda na Mali uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera i Bamako muri Mali.
Nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe azongera guhura mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.

