Abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Abibumbye (LONI) bagaragaje impungenge ku matora ateganyijwe muri Sudani y’Epfo ku wa 22 Ukuboza 2026, bavuga ko aramutse ateguwe nabi ashobora gukurura ikibazo gikomeye cya politiki n’umutekano, ndetse agasubiza igihugu mu makimbirane.
Izi mpungenge zagarutsweho ubwo intumwa ya AU muri Afurika y’Iburasirazuba no mu karere k’Inyanja Itukura, Jakaya Mrisho Kikwete, yagezaga ijambo ku Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku wa 10 Ugushyingo 2026.
Kikwete, wabaye Perezida wa Tanzania, yasabye amahanga gufasha Sudani y’Epfo kugira ngo amatora ateganyijwe azabe mu mahoro, ashimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’impande zitavuga rumwe n’ubutegetsi no gukomeza amavugurura mu rwego rw’umutekano.
Yaburiye ko amatora aramutse atabaye mu buryo bwizewe kandi bw’amahoro, igihugu gishobora guhura n’ibibazo bikomeye bya politiki n’umutekano.
Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutumwa muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Anita Kiki Gbeho, na we yagaragaje ko hakiri imbogamizi zikomeye mu myiteguro y’ayo matora.
Yavuze ko hakiri ibibazo bijyanye n’umutekano, ibikoresho n’uburyo amatora azakorwa, ndetse n’igihe gito gisigaye kugira ngo inzego zishinzwe amatora zitegure neza.
Yongeyeho ko hari ibice by’amasezerano y’amahoro yo mu 2018 bitarashyirwa mu bikorwa, bityo ko hakenewe kumvikana ku buryo igihugu kizakomeza inzira y’inzibacyuho nyuma y’amatora.
Amakuru yatanzwe mu Kanama ka Loni gashinzwe Umutekano agaragaza ko Komisiyo y’Amatora yari yasabye inkunga ingana na miliyoni 276 z’amadolari, ariko kugeza icyo gihe ikaba yari imaze kubona miliyoni 21 z’amadolari gusa.
Sudani y’Epfo imaze imyaka ihanganye n’ibibazo bya politiki n’umutekano kuva yabona ubwigenge mu 2011.
Mu 2013, iki gihugu cyinjiye mu ntambara yamaze imyaka itanu, ihitana abantu bagera ku 400.000, mbere y’uko amasezerano y’amahoro yo mu 2018 afasha gushyiraho ubutegetsi busaranganyije ubuyobozi hagati ya Perezida Salva Kiir n’uwari Umuyobozi Mukuru wungirije, Riek Machar.
Gusa umwuka mubi hagati y’aba bayobozi wakomeje kugaragara. Muri Nzeri 2026, Perezida Kiir yasheshye ubutegetsi bw’inzibacyuho, asimbuza bamwe mu bayobozi, mu gihe Machar akiri mu rugo afungishijwe ijisho kandi ari mu rubanza aregwamo ibyaha birimo ubugambanyi, ibyo we n’abamushyigikiye bahakana.
Ishyaka rya Machar rivuga ko kurekurwa kwe ari kimwe mu bisabwa kugira ngo ibiganiro bya politiki bishoboke.
Leta irasanga amatora ari inzira yo gukomeza amahoro
Nubwo hari impungenge zagaragajwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, Leta ya Sudani y’Epfo ivuga ko igihe kigeze kugira ngo amatora abe, nyuma y’igihe kirekire agenda asubikwa.
Intumwa y’iki gihugu muri Loni, Sabino Amaikwey, yavuze ko amatora atari inzitizi ku mahoro, ahubwo ko ari inzira abaturage bazanyuramo bagahitamo abayobozi bashaka ko babayobora.
Gusa impuguke mu bya politiki n’inzego mpuzamahanga zivuga ko amatora agomba kujyana n’ubwumvikane, umutekano, ubwisanzure bw’amashyaka no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro.
Uretse ibibazo bya politiki, Sudani y’Epfo ihanganye n’ikibazo cy’ubutabazi, aho abantu bagera kuri miliyoni 10 bakeneye ubufasha, barimo miliyoni 7,5 bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Amatora yo ku wa 22 Ukuboza 2026 ategerejwe kuba aya mbere rusange kuva Sudani y’Epfo yabona ubwigenge mu 2011. Icyakora, uko azategurwa n’uko azitabirwa n’impande zose ni byo bizagira uruhare rukomeye mu kugena niba azafasha igihugu gukomeza amahoro cyangwa akongera gukaza umwuka mubi wa politiki.
(Habimana Ramadhani/ Indorerwamo.com)