Bruno Mars mu gahinda ko kubura se wamwigishije umuziki akiri muto

Ubwanditsi
2 Min Read

Umuhanzi w’icyamamare ku Isi, Bruno Mars, ari mu gahinda ko kubura se, Peter Hernandez, witabye Imana afite imyaka 74. Uyu muhanzi yatangaje ko se yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe, cyane cyane mu kumutoza umuziki wamufashije kugera ku rwego ariho uyu munsi.

Ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, ni bwo Bruno Mars yifashishije urubuga rwa Instagram, yasangije abamukurikira ubutumwa bw’akababaro yatewe n’urupfu rwa se, anashyiraho amafoto agaragaza ibihe bitandukanye yagiranye na we, harimo n’ifoto bombi bari kumwe mu bitaro.

Mu butumwa bwe, Bruno Mars yavuze ko icyumweru kimwe mbere yuko ise ashiramo umwuka, yabashije kumuhobera bwa nyuma.

Yagaragaje ko ise Peter Hernandez yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, kuko ari we wamwigishije byinshi mu byo azi, by’umwihariko ibijyanye n’umuziki.

Yagize ati: “Niba warigeze kunyumva mvuga kuri data, nigeze kuvuga ko ari we wanyigishije ibyo nzi byose, cyane cyane ibijyanye n’umuziki.”

Yakomeje avuga ko se yabareze we n’abo bavukana, bashiki be bane na musaza we, ashimangira ko kuri we yari umubyeyi mwiza kurusha abandi bose.

Yagize ati: “Mu maso yanjye yari se mwiza kurusha abandi bose ku Isi, kandi nzakomeza kumukumbura buri munsi kugeza igihe tuzongera guhura.”

Yasoje ubutumwa bwe agira ati: “Ndagukunda, papa. Uzansuhurize mama uri hejuru.”

Peter Hernandez yari umunyamuziki wakoraga umuziki w’ubwoko bwa doo-wop, ndetse yari n’umuyobozi w’itsinda ry’abaririmbyi ryitwaga The Love Notes ryakoraga ibikorwa by’imyidagaduro muri Hawaii.

Ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye kuri Bruno Mars bituma akunda umuziki, kuko yamutoje kuririmba no gukoresha ibikoresho by’umuziki akiri muto. Bruno Mars yanakundaga kujyana n’umuryango we mu bitaramo, aho yagaragaraga ku rubyiniro akiri umwana muto.

Bernadette San Pedro Bayot: Bruno Mars' Mother
Bernadette San Pedro Bayot ubyara Bruno Mars yitabye Imana mu myaka 13 ishize

Urupfu rwa Peter Hernandez ruje nyuma y’imyaka 13 Bruno Mars apfushije nyina, Bernadette San Pedro Bayot, witabye Imana mu 2013 afite imyaka 55, azize ikibazo cy’imitsi yo mu bwonko.

Bruno Mars, ufite amazina y’amavuko ya Peter Gene Hernandez, ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, uzwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘Just the Way You Are’, ‘Grenade’, ‘When I Was Your Man’ na ‘Uptown Funk’.

Kugeza ubu, impamvu yateye urupfu rwa Peter Hernandez ntiratangazwa ku mugaragaro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *