Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yagaragaje uruhare rwa Mituweli mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) yagize uruhare rukomeye mu kwagura serivisi z’ubuvuzi no kuzegereza abaturage, bityo ikaba imwe mu ngamba zafashije u Rwanda kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (Africa Public Health Conference), iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia.

Minisitiri w’Intebe wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, muri iyi nama, yasangije abayitabiriye ubunararibonye bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’ubuzima rusange, agaragaza ko gushyiraho uburyo bworohereza abaturage kubona ubuvuzi ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Mu ijambo rye, Dr Nsengiyumva yagaragaje ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu rwego rw’ubuzima itaturutse kuri gahunda imwe yonyine, ahubwo ari umusaruro w’ingamba zifatanyije, zirimo kongera ishoramari mu bakozi b’ubuzima, guteza imbere ikoranabuhanga no kubaka ibikorwaremezo byunganira serivisi z’ubuvuzi.

Yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Leta, inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu kubaka urwego rw’ubuzima rushobora kugeza serivisi nziza ku baturage bose, hatitawe ku bushobozi bwabo cyangwa aho batuye.

Image
Hafashwe n’ifoto y’urwibutso
Image
Iyi nama yitabiriwe n’abatari bake

Iyi nama ya CPHIA 2026 iri kuba kuva ku wa 23 kugeza ku wa 27 Ugushyingo, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umutekano n’ubusugire bwa Afurika mu rwego rw’ubuzima: kuva ku kwishingikiriza ku bandi no kuba mu ntege nke kugana ku kwigira no kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.”

Ihurije hamwe abayobozi, inzobere mu buzima, abashakashatsi n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo Afurika yakwiyubakira urwego rw’ubuzima rukomeye, rurambye kandi rudashingira cyane ku nkunga z’amahanga.

Mu ngingo ziri kwigwaho harimo kongera ubushobozi bw’ibihugu mu gutera inkunga ubuvuzi, guteza imbere inganda zikora imiti n’inkingo, gukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi no kongera ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’ibyorezo.

Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) na Guverinoma ya Ethiopia, ikaba itegerejwemo abarenga ibihumbi 30.

Indorerwamo.com

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *