Igitabo gikubiyemo inyandiko bwite za Papa Francis, wayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kugeza apfuye muri Mata 2025, cyashyizwe ahagaragara kigaragaza byinshi ku buzima bwe bwite, ukwemera kwe n’ibigeragezo byo mu buryo bw’umwuka yanyuzemo. Muri izo nyandiko, Papa Francis yavuze ko yahuye na Sekibi inshuro eshatu, ndetse ko hari n’ijoro yabonye icyo yise “irembo ry’ikuzimu”, bikamutera ubwoba.
Ibi bikubiye mu gitabo cyiswe The Private Diary of Pope Francis (Igitabo cy’ibanga cya Papa Francis), cyasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2026. Cyateguwe na Karidinali Víctor Manuel Fernández, umwe mu bantu bakoranaga bya hafi na Papa Francis, akaba n’umuyobozi w’Urwego rwa Vatikani rushinzwe inyigisho z’ukwemera.
Iki gitabo gikubiyemo ibice byatoranyijwe mu nyandiko Papa Francis yagiye yandika kuva mu 1992 kugeza muri Kanama 2024, kikaba gitanga ishusho y’ibitekerezo bye bwite, impungenge, ukwicuza, ibigeragezo ndetse n’uburyo yagiye asuzuma imyitwarire ye mu buzima bwe.
Fernández yavuze ko Papa Francis yari yaramusabye ko yazafasha abantu kumenya ibitekerezo n’inyandiko yari yarabitse mu gitabo cy’umukara yakoreshaga yandika ibyamubagaho buri munsi. Nyuma y’urupfu rwa Papa Francis ku wa 21 Mata 2025, Karidinali Fernández yaganiriye n’uwamusimbuye, Papa Leo XIV, ku bijyanye no gushyira hanze izo nyandiko, aza kumuha uburenganzira bwo kuzitangaza.
Inshuro eshatu Papa Francis yavuze ko yiboneye Satani
Kimwe mu bintu byatangaje abantu muri iki gitabo ni aho Papa Francis yanditse ko hari inshuro eshatu yibuka neza ko yabonye Sekibi mu buryo yumvaga bugaragara.
Mu nyandiko yo ku wa 24 Mutarama 2021, Papa Francis yavuze ko inshuro ya mbere yabaye hashize imyaka igera kuri 15, ubwo yari akiri Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine. Yavuze ko yamubonye ari mu modoka, anyuze mu idirishya, kandi ko atigeze yibagirwa amaso ye yari ateye ubwoba.
Inshuro ya kabiri yavuze ko yamubonye muri shapeli y’ababikira b’Abakarumeli (Carmelite), mu gihe cy’igitambo cya Misa. Yanditse ko yamurebaga afite amaso asa n’ibishashi by’umuriro, ndetse ko uko kumureba kwari gukomeye kurusha uko yari yamubonye mbere.
Inshuro ya gatatu yabaye nyuma y’uruzinduko yari yagiriye muri Chile mu 2018, ubwo yari agarutse i Roma akitabira inama n’abayobozi ba Vatikani. Yavuze ko muri iyo nama yabonye uwo yatekerezaga ko ari Sekibi, akanumva ijwi rye risa n’iry’umuntu.
Izi ni inyandiko zigaragaza uko Papa Francis yasobanuraga ibyabaye mu buzima bwe bwo mu buryo bw’ukwemera.
Yanditse ko yabonye irembo ry’ikuzimu
Ikindi kintu gikomeye kiri muri iki gitabo ni aho Papa Francis yavuze ko mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2018, mbere yo kuryama, yabonye icyo yise “irembo ry’ikuzimu”.
Mu nyandiko yo ku wa 7 Kamena 2018, yagize ati: “Mu ijoro ryakeye nabonye amarembo y’ikuzimu. Nararebye gato kugira ngo menye uko hameze, ariko byari ibintu biteye ubwoba.”
Yavuze ko yahise afata ishapule ayikoresha nk’intwaro yo kumufasha guhangana n’ubwoba yari afite.
Yanyuze mu bihe bikomeye byo mu mutima no mu kwemera
Iki gitabo ntikigarukira gusa ku byo Papa Francis yavuze ko yabonye, ahubwo kinagaragaza ibibazo byo mu mutima yanyuzemo, cyane cyane hagati ya 2021 na 2022.
Karidinali Fernández avuga ko Papa Francis yanyuze mu bihe bikomeye by’ibigeragezo byo mu buryo bw’umwuka, byari bifitanye isano n’inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika, igitutu cy’ibyemezo yagombaga gufata ndetse n’uburyo yagombaga gukoresha ububasha yari afite.
Papa Francis ubwe yanditse ko muri icyo gihe yarwanaga no kudahinduka umuntu ukoresha abandi nk’ibipupe, abategeka kandi akabagenzura uko abyifuza.
Yagaragaje kandi ko rimwe na rimwe yajyaga agira uburakari, ishyari, ubwibone n’ibindi byifuzo yabonaga ko bitajyanye n’indangagaciro z’ubuzima bwa gikirisitu.
Mu nyandiko yo ku wa 30 Ukuboza 2022, yanenze imyitwarire ye, yivuga nk’umuntu ushobora kuba umwirasi, wumva ko yihagije kandi wibeshya.
Ibi bigaragaza ko nubwo yari afite inshingano zo kuyobora Kiliziya Gatolika ku rwego rw’Isi, na we ubwe yajyaga yisuzuma, akemera intege nke ze kandi agasaba imbabazi z’Imana.
Igitabo kigaragaza byinshi ku buzima bwite bwa Papa Francis
The Private Diary of Pope Francis ni igitabo gifite impapuro 160, gikubiyemo inyandiko yagiye yandika mu gihe cy’imyaka irenga 30. Izo nyandiko zitanga umwanya munini ku buzima bwe bw’imbere, ukwemera, ibitekerezo, inzozi n’ibigeragezo yagiye ahura na byo.
Karidinali Fernández yavuze ko atashyizemo inyandiko zose, cyane cyane izari zifitanye isano n’amabanga y’abandi bantu. Yanavuze ko hari ibitekerezo byihariye Papa Francis yandikaga akoresheje uburyo bw’ibanga ku buryo bitashobokaga kubisoma.
Igitabo cyasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2026, gitangazwa icyarimwe mu ndimi eshanu kandi kigakwirakwizwa mu bihugu 94.
Papa Francis, amazina ye asanzwe akaba Jorge Mario Bergoglio, yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku wa 13 Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa XVI wari wasezeye ku mirimo ye. Yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025 afite imyaka 88, nyuma yo kuyobora Kiliziya Gatolika imyaka isaga 12.