Inama y’igihugu y’Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza ( NCNM) ivuga imbabazi Umushumba Mukuru wa Zion Temple, Apostle Dr Gitwaza Paul, aherutse gusaba Abaforomo n’Ababyaza yari akwiriye kuzisabira mu rusengero aho gukoresha inyandiko.

Umwanditsi Mukuru w’ uru rwego rushinzwe kugenzura umwuga w’Ubuforomo n’Ububyaza mu Rwanda, Kagabo Innocent, mu kiganiro na Umwezi FM ati :“Ibyo gusaba imbabazi, abaforomo n’ababyaza banyandikiraga babinsaba, uretse ko jyewe ntakunda ibyo guhangana, ariko buriya agiye imbere y’abantu agasaba imbabazi avuga nk’uko yabigenje, ni byo byiza kurusha kwandika inyandiko.”
Mu nyigisho yatanze ku itariki ya 7 Kanama uyu mwaka, Gitwaza yagize ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi, umwuka w’abarozi uba mu babyaza benshi, Satani arabakoresha, ni bande bagombaga kwica abana b’Abisirayeli! Ni ababyaza.”
Abinyujije mu itangazo, Gitwaza yasabye imbabazi avuga ko atari agambiriye kugira uwo akomeretsa.
IVOM:Bwiza