Abarimu 3, ushinzwe amasomo (DOS) n’ushinzwe imyitwarire bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri bashinzwe kurera.

8,004
Kwibuka30

Abarimu batatu, umuyobozi ushinzwe amasomo ndetse n’ushinzwe imyitwarire bo kuri ESSI NYAMIRAMBO bari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB

Abarimu batatu, perefe ushinzwe amasomo (DOS) ndetse perefe ushinzwe imyitwarire (prefet de discipline) bo ku kigo cyisumbuye cya ESSI/Nyamirambo giherereye mu Karere ka Nyarugenge Bakunze kwita kwa KADHAFI bari mu maboko y’ubugenzacyaha aho bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abanyeshuri bashinzwe kurera.

Kwibuka30

Madame UMUHOZA MARIE MICHELLE umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB yatangarije ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru ko koko abo bantu bari mu maboko y’ubugenzacyaha mu Rwanda sitasiyo ya Rwezamenyo. Yagize ati”…nibyo koko abo barimu 3 n’abayobozi babiri umwe ushinzwe amasomo, n’undi ushinzwe imyitwarire bari mu maboko y’ubugenzacyaha, bakurikiranyweho ibyaha burimo gusambanya abanyeshuri, bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, hari abafashwe kuri 30 z’ukwezi gushize abandi bafatwa mu ntangiriro z’uno mwaka muri Mutarama…”

Abo bagabo baramutse bahamwe n’ibyo byaha, bafungwa igifungo cy’imyaka itari munsi ya 20 na none itari hejuru ya 25, ariko na none iyo icyaha cyakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14 ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.