Akanyamasyo kamaze imyaka 194 gashobora gufasha abahanga gusobanukirwa ibanga ryo kuramba

Gilbert Silvapoxy
1 Min Read

Abahanga mu bya siyansi bari kwiga ku kanyamasyo kanini kitwa Jonathan, gafite imyaka igera kuri 194, aho bashaka kumenya niba umubiri wako ushobora gutanga ibisubizo ku mpamvu abantu bamwe baramba cyane.

Aka kanyamasyo kitwa Jonathan bivugwa ko ari ko gakuru ku Isi kugeza ubu

Jonathan, ni akanyamasyo ko mu bwoko bwa Aldabra giant tortoise, gafatwa nk’inyamaswa yo ku butaka ikuze kurusha izindi zizwi ku Isi.

Kajyanywe ku kirwa cya Saint Helena mu Nyanja ya Atlantique mu 1882, icyo gihe kari kamaze gukura, bikaba ari byo abahanga bashingiraho bagereranya ko kavutse ahagana mu 1832.

Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru Science Advances bwasesenguye imiterere y’uturemangingo ndangasano twa Jonathan, kugira ngo harebwe icyaba gituma umubiri wako ukomeza gukora neza nubwo kamaze imyaka hafi 200.

Abashakashatsi babonye impinduka mu turemangingo ndangasano dufitanye isano no gusana ADN yangiritse n’imikorere y’ibindi bice by’umubiri wako bigenda byisubiranya uko umuntu cyangwa inyamaswa isaza.

Banabonye uturemangingo 287 dufite imiterere yihariye kuri Jonathan, zimwe muri zo zifitanye isano no gukumira ibibyimba no gusana ADN.

Icyakora, abashakashatsi bavuga ko batakwemeza ko ibyo ari byo byonyine byatumye aka kanyamasyo karamba.

Aho aka kanyamasyo kashyizwe kabana n’akandi kitwa David ( ni ko kari iburyo)
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *