Gabon: Minisitiri yapfuye agiye mu nama isanzwe y’abaminisitiri

5,832

Michaël Moussa Adamo wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yapfuye kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo guhagarara k’umutima ubwo yari mu nama y’abaminisitiri.

Uyu mugabo w’imyaka 62, Jeune Afrique yatangaje ko ari umwe mu bayobozi bari inshuti z’akadasohoka za Perezida Ali Bongo Ondimba.

Michaël Moussa Adamo bivugwa ko yitabiriye inama y’abaminisitiri agaragara nk’unaniwe cyane, biba ngombwa ko baba bamushyize mu cyumba cyihariye mu gihe inama yari itaratangira.

Abaganga bo mu biro bya Perezida nibo bahise bamwitaho, nyuma bikomeye bamujyana ku bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Libreville.

Byatangajwe ko yashizemo umwuka ahagana saa sita z’amanywa ku isaha yo muri Gabon.

Michaël Moussa Adamo yari amaze imyaka 30 aziranye na Perezida Bongo. Yabaye ushinzwe ibiro bya Bongo ubwo yari Minisitiri w’ingabo hagati ya 1999 na 2009.

Uyu mugabo kandi yabaye Ambasaderi wa Gabon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Comments are closed.