Gisagara: Pasitori w’itorero Assamblee de Dieu yatawe muri yombi, arakekwaho gusambanya umwana.
Umupasitori wo mu itorero rya Assemblee de Dieu mu Karere ka Gisagara yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021 rwataye muri yombi umupasitori wo mu itorero rya Assemblee de Dieu mu Karere ka Gisagara, uwo mu pasitori akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa bivugwa ko atarakwiza imyaka y’ubukure.
Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB Dr Thierry MURANGIRA, yagize ati:”Nibyo koko uwo pasiteri ubu ari maboko y’ubugenzacyaha, dosiye yamaze gukorwa ndetse iraza gushyikirizwa Ubushinjacyaha none tariki ya 2 Kanama 2021.“
Uyu mu Pasitori w’imyaka 32 utatangarijwe amazina, biravugwa ko yasambanije uwo mwana w’imyaka 15 gusa, akaba ngo yaramufatiranye ubwo yari asigaye wenyine yibana mu nzu nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye.
RIB yongeye kwibutsa ko abasambanya abana b’abangavu batazigera bihanganirwa ndetse ko hari ibihano bikakaye bibateganirijwe, Dr Thierry yagize ati:
“RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa akora icyaha nk’iki cyo guhohotera umwana. Turakangurira abantu gukomeza kwirinda guhohotera abana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.’’
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uyu mupasiteri agihamijwe yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.
Comments are closed.