Abasirikare ba DR.Congo bahunze AFC/M23 27 ba RDC bahawe igihano cy’urupfu

Gilbert Silvapoxy
1 Min Read

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye abasirikare 27 igihano cy’urupfu nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubugwari imbere y’umwanzi, kubera guhunga imirwano bari bahanganyemo na AFC/M23.

Aba basirikare bari mu 112 baburanishijwe muri uru rubanza, rwasomwe ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026.

Abandi basirikare 54 bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, mu gihe 10 bahamijwe icyaha cyo kutubahiriza amabwiriza, bakatirwa igifungo cy’amezi atandatu.

Abasirikare 21 basigaye bagizwe abere.

Mu bahamijwe ibyaha byo kutubahiriza amabwiriza n’ubugwari imbere y’umwanzi harimo n’abasirikare batandatu b’abagore.

Iburanisha ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame, ritangira ku wa 15 Nzeri 2026.

Abaregwa bakurikiranwe nyuma yo guhunga imirwano yahuje Ingabo za RDC, FARDC, n’abarwanyi ba AFC/M23, RED Tabara na Twirwaneho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *