Kamonyi: Byiringiro Lague arakekwaho gukubita umukobwa wihaye kwanga ko baryamana

Ubwanditsi
2 Min Read

Bwana Byiringiro Lague uzwi cyane muri ruhago ya hano mu gihugu, biravugwa ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, akekwaho gukubita umukobwa bari bahuriye muri Guest House nyuma y’uko yanze icyifuzo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko bombi bari bahuriye muri imwe muri Guest House zo muri uwo Murenge.

Amakuru Indorerwamo.com yamenye binyuze ku bantu baganiriye na yo avuga ko Byiringiro yari yahamagaye uyu mukobwa utatangarijwe amazina ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahura, nyuma bombi bakaza guhurira muri Guest House mu Karere ka Kamonyi.

Amakuru akomeza avuga ko bakimara guhura, bombi basangiye amafunguro yo ku manywa, ndetse baranywa, ariko nyuma butangiye kwira, Byiringiro Lague yaje gusaba uyu mukobwa ko bakora imibonano mpuzabitsina, gusa uyu mukobwa ngo ntiyabyemeye, amusobanurira ko atari cyo cyari cyamuzanye muri iyo gahunda yo guhura.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo kutumvikana kuri icyo cyifuzo, Byiringiro ashobora kuba yarahise yuzura uburakari ateza amahane ndetse ngo akaba yaranamukubise, bituma uyu mukobwa atabaza inzego z’umutekano.

Polisi yahise itabara, Byiringiro arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, aho afungiye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye n’uruhare rwa buri wese muri iki kibazo.

Uyu Byiringiro Lague benshi bemeza ko yari afite impano itangaje mu guconga ruhago, ariko nyuma bikamera nk’ibyanga kubera icyo benshi bakunze kwita “Indiscipline” si ubwa mbere inzego z’umutekano zimufatiye mu makosa, kuko no mu minsi yigeze gutabwa muri yombi akekwaho gutwara yasinze.

Iyi dosiye yongeye kugaragaza akamaro ko kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu ku mubiri we, kuko kwemera guhura n’umuntu cyangwa gusangira na we bitamuha uburenganzira bwo kumuhatira gukora imibonano mpuzabitsina.

Kugeza ubu, Byiringiro aracyakekwaho iki cyaha, kandi ibyemezo ku burenganzira bwe n’uburyozwe bw’ibyabaye bizashingira ku iperereza n’ibizagaragazwa n’ubutabera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *