Umupira w’amaguru muri Uganda uri mu gahinda gakomeye nyuma y’inkuru y’urupfu rwa David Owori, umukinnyi wari umaze kubaka izina rikomeye muri SC Villa ndetse no mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda.
Amakuru yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, avuga ko Owori yitabye Imana nyuma yo kugabwaho igitero n’abagizi ba nabi bamuteze hafi y’aho atuye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026 bakamuteragura ibyuma. Nyuma yo gukomereka bikomeye, yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho, ariko biza kurangira ashizemo umwuka.
Urupfu rwe rwababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, cyane cyane abakunzi ba SC Villa yari amazemo imyaka itari mike ndetse akaba yari ayibereye kapiteni.
David Owori yavukiye muri Uganda ku wa 23 Nzeri 1998. Yatangiye urugendo rw’umupira mu marerero atandukanye mbere yo kuzamukira muri Vipers SC. Mu 2018 yerekeje muri SC Villa, aho yigaragaje nk’umukinnyi ushobora gukina hagati mu kibuga no ku ruhande rw’inyuma. Nyuma yaho yanagerageje amahirwe i Burayi mu makipe arimo Vélez CF yo muri Espagne na Utsiktens BK yo muri Suède mbere yo kongera gusubira muri SC Villa.
Mu mwaka wa 2025, Owori yari aherutse kongera amasezerano muri SC Villa, ibintu byari byarafashwe nk’ikimenyetso cy’uko yari agifitiwe icyizere gikomeye n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byatumye SC Villa yongera kwitwara neza muri shampiyona ya Uganda.
Nyuma y’urupfu rwe, ubutumwa bw’akababaro bwatangiye gutangwa n’abakinnyi, abayobozi b’amakipe ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri iki gitero cyahitanye uyu mukinnyi wari ukiri muto kandi wari ugifite ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru.
David Owori yitabye Imana afite imyaka 27, asize amateka nk’umwe mu bakinnyi b’abanyempano bagaragaye mu mupira w’amaguru wa Uganda mu myaka ya vuba.
