Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yasubiye inyuma ho imyanya 4 ku rutonde rwa FIBA

9,521
Rwanda - FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers 2019 - FIBA. basketball

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi “FIBA” ryashyize ahagaragara uko amakipe  y’ibihugu akurikiranye. Ikipe y’u Rwanda mu bagabo  nyuma yo kutitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’imikino y’Afurika ya 2021 yasubiye inyuma ho imyanya 4.

Iyi kipe y’u Rwanda  yavuye ku mwanya wa 91 igera ku mwanya wa 95 ku Isi ndetse iva ku mwanya wa 12 muri Afurika ijya ku mwanya wa 13.

Kuri uru rutonde, u Rwanda ruri mu bihugu 5 byasubiye inyuma cyane aho  ku mwanya wa mbere haza Madagascar nayo yari iri mu mikino yo gushaka itike y’imikino y’Afurika i Kigali yasubiye inyuma ho imyanya 30 aho yavuye ku mwanya wa 94 ikajya ku mwanya wa 124. Ibindi bihugu ni Kazakhstan na Tahiti byasubiye inyuma ho imyanya 4 na Palestine yasubiye inyuma ho imyanya 3.

Mu bihugu byazamutse ku rutonde cyane hari South Sudan yazamutseho imyanya 9 aho yavuye ku mwanya wa 107 ikagera ku mwanya wa 98.  Izindi kipe ni Albania na Kenya zazamutseho imyanya 7,  République Centrafrique na RDC zazamutseho imyanya 5 na Uganda  yazamutseho imyanya 4.

Muri Afurika, Nigeria  ni yo ya mbere ikaba ku mwanya wa 22 ku Isi, ikurikiwe na Angola (32), Tunizia (33), Senegal (35) na Cote d’Ivoire (48).

Muri rusange, USA irayoboye ikurikiwe na Espagne, Australia, Argentine, Serbia n’u Bufaransa.

Comments are closed.