Burkina Faso, Mali na Niger byagaragaje inyota yo kuzakira imikino ya AFCON 2032.

Ubwanditsi
2 Min Read

Ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger, bihuriye mu Ihuriro ry’Ibihugu bya Sahel (Alliance des États du Sahel – AES), byagaragaje ku mugaragaro ubushake bwo kwakira irushanwa ry’Igikombe cya Afurika (AFCON/CAN) rya 2032, nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yemeye inyandiko yabyo igaragaza ko byifuza kwakira iri rushanwa.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Niger (FENIFOOT) ryatangaje ko CAF yamaze kwemeza ko Burkina Faso, Mali na Niger byujuje icyiciro cya mbere gisabwa mu rugendo rwo gushaka uburenganzira bwo kwakira CAN 2032. Ibi bivuze ko ibyo bihugu bishobora gukomeza gutegura dosiye irambuye izasuzumwa mbere y’uko hafatwa icyemezo cya nyuma.

Iki cyemezo cyafatiwe nyuma y’inama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe, n’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo muri ibyo bihugu bitatu. Muri iyo nama, impande zombi zaganiriye ku buryo ibyo bihugu byafatanya kwakira iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Abayobozi ba AES bavuga ko kwakira CAN 2032 byaba ari amahirwe akomeye yo guteza imbere ibikorwa remezo, ubukerarugendo n’ubufatanye hagati y’ibyo bihugu bimaze imyaka mike bishimangiye imikoranire yabyo mu bya politiki, ubukungu n’umutekano.

Nubwo bimeze bityo, hari abasesenguzi bagaragaza ko urugendo rwo kwakira CAN 2032 rutazoroha kubera ibibazo by’umutekano bikigaragara muri bimwe muri ibyo bihugu, ndetse n’ibikorwa remezo by’imikino n’ubwikorezi bikiri inyuma ugereranyije n’ibindi bihugu byigeze kwakira iri rushanwa.

Burkina Faso yigeze kwakira CAN mu 1998, Mali irayakira mu 2002, mu gihe Niger itarigera yakira iri rushanwa kuva ryatangira. Ibyo bihugu byizera ko ubufatanye bwabyo bushobora kubiha amahirwe yo kongera kwandika amateka muri ruhago nyafurika.

Mu gihe hakiri imyaka itandatu ngo CAN 2032 ibe, biteganyijwe ko CAF izakomeza kwakira no gusuzuma kandidatire z’ibindi bihugu byifuza kwakira iri rushanwa mbere yo gutangaza abazahabwa uburenganzira bwo kuritegura no kuryakira.

Share This Article