Jürgen Klopp yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage

Ubwanditsi
2 Min Read

Klopp w’imyaka 59 y’amavuko abaye umutoza wa 13 mu mateka y’ikipe y’igihugu y’u Budage, akaba ategerejweho kongera kubaka ikipe ishobora guhatanira ibikombe bikomeye ku rwego rw’u Burayi n’Isi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage (DFB) ryatangaje ku mugaragaro ko Jürgen Klopp yagizwe umutoza mukuru mushya w’ikipe y’igihugu y’u Budage, asimbuye Julian Nagelsmann weguye nyuma y’umusaruro mubi igihugu cyagize mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Nyuma yo kutitwara neza mu gikombe cy’isi, yeguye

Klopp, wamenyekanye cyane atoza amakipe akomeye arimo Borussia Dortmund na Liverpool, yahawe amasezerano y’imyaka ine azamugeza mu marushanwa ya EURO 2028 ndetse n’Igikombe cy’Isi cya 2030.

Mu ijambo rye rya mbere nyuma yo kugirwa umutoza w’u Budage, Klopp yavuze ko ari inshingano ikomeye kandi yihariye kuri we kuyobora ikipe y’igihugu cye, ashimangira ko ashaka kubaka ikipe ihamye, irangwa n’ubumwe, ishyaka no guhatana ku rwego rwo hejuru.

Iri shyirwaho rije nyuma y’uko u Budage bwongeye gutenguha abakunzi babwo mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho bwasezerewe hakiri kare nyuma yo gutsindwa na Paraguay muri 1/16 cy’irangiza. Abayobozi ba DFB bavuga ko bahisemo Klopp kubera ubunararibonye bwe, ubushobozi bwo kubaka amakipe ndetse n’uburyo yagiye ageza ku ntsinzi amakipe yatoje.

Klopp azungirizwa n’abamaze igihe kinini bakorana barimo Peter Krawietz na Pep Lijnders, ndetse na Sven Bender wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Budage.

Abasesenguzi b’umupira w’amaguru bavuga ko kugirwa kwa Klopp umutoza w’u Budage bishobora kuba intangiriro nshya yo gusubiza iki gihugu ku rwego rwacyo, nyuma y’imyaka myinshi kititwara neza mu marushanwa akomeye kuva cyegukana Igikombe cy’Isi cya 2014.

Kloop ahawe inshingano zo gutoza ikipe y’Ubudage
Share This Article