Iran yateye ibigo by’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’amakuru ko igitero cy’Amerika cyishe batanu mu bukwe

Ubwanditsi
3 Min Read

Iran yagabye ibitero bya misile n’iby’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) ku hantu hari ibikorwa by’Amerika muri Jordan, Kuwait, Iraq na Bahrain, nyuma yuko ku wa kabiri ingabo z’Amerika zisubukuye ibitero kuri Iran.

Umuryango utabara imbabare wa Croissant-Rouge, ishami ryawo ryo muri Iran, wavuze ko igitero cya misile cy’Amerika cyishe abantu batanu, barimo umwana, ubwo ibisigazwa by’ibyuma bivuye kuri misile byituraga ku rugo rwari ruri kuberamo ibirori by’ubukwe i Sirik mu majyepfo ya Iran.

Wongeyeho ko abantu barenga 50 bakomeretse.

Ingabo z’Amerika zavuze ko zizi ayo makuru ariko ko zitajya na rimwe zirasa ku basivile.

Bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika (CENTCOM) byavuze ko ibyo bitero kuri Iran bikurikiye “ibitero biherutse kugeragezwa” n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran (IRGC) ku mato y’ubucuruzi mu Muhora wa Hormuz.

Umutwe wa IRGC wavuze ko Amerika “izicuza” ibyo bitero. Kugeza mu gitondo cyo ku wa gatatu, uwo mutwe wari wamaze kohereza urukurikirane rwa misile zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ ku kigo cy’abasirikare b’aba ‘Marine’ (barwanira mu mazi no ku butaka) cy’i Aqaba muri Jordan, mu kwihorera kuri icyo gitero cy’Amerika cy’i Sirik, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Tasnim byo muri Iran bigenzurwa na leta mu buryo bw’igice.

Ingabo za Jordan zavuze ko zasamye misile ‘ballistic’ 13, 10 muri zo zikaba zashenywe, mu gihe eshatu zaguye mu duce twitaruye. Nta bantu bishwe cyangwa bakomerekejwe n’icyo gitero cya Iran.

Mu yandi makuru, ingabo za Kuwait (Koweït) zavuze ko ubwirinzi bwazo bw’ikirere bwari burimo gusubiza ku bitero bya misile bya Iran mu gitondo cyo ku wa gatatu.

Ibiturika byinshi byanatangajwe muri Bahrain nyuma y’ibitero bya Iran, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran.

Ubwo ibitero by’Amerika byatangazwaga ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, Perezida w’Amerika Donald Trump yaburiye ko Iran izakubitwa nanone “cyane kandi ku kigero cyo hejuru cyane” niramuka yihoreye.

Nyuma y’igihe kigera hafi ku kwezi nta bitero igaba kuri Iran, Amerika yasubukuye ibitero kuri Iran mbere yaho muri iki cyumweru, ubwo ingabo z’Amerika zarasaga ku ntwaro ebyiri zohereza rokete zakoreshwaga mu gutega ibisasu bya mine mu Muhora wa Hormuz.

Icyo gihe, Iran yihoreye irasa misile ku bibuga by’indege bya gisirikare by’Amerika muri Jordan ndetse yohereza ‘drone’ kuri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amerika na Israel byagabye ibitero byinshi kuri Iran ku itariki ya 28 Gashyantare (2) uyu mwaka. Iran yasubije igaba ibitero kuri Israel, ku bigo bya gisirikare by’Amerika byo mu Kigobe cy’Abarabu, ndetse urebye yafunze Umuhora wa Hormuz ibuza amato kuhanyura.

Share This Article