Liberia: Leta yemeye kwakira abarenga 1000 bo mu bindi bihugu birukanywe muri Amerika

Ubwanditsi
2 Min Read

Leta ya Liberia yatangaje ko yemeye kwakira abantu bagera ku 1,200 bakomoka mu bindi bihugu ariko bakaba birukanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe cy’amezi 12 ari imbere. Itsinda rya mbere rigizwe n’abagera kuri 20 riteganyijwe kugera muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kuri uyu wa Kane.

Iyi gahunda iri mu ngamba Amerika ikomeje gushyira mu bikorwa zo kohereza mu bindi bihugu abantu idashobora gusubiza mu bihugu bakomokamo kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku mategeko cyangwa ku mutekano wabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Guverinoma ya Liberia, yavuze ko abo bantu bazaba barimo abaturage bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse no mu bihugu byo ku mugabane wa Amerika, kandi ko bose bazaba bemerewe gukora urugendo nyuma yo gusuzumwa ubuzima bwabo.

Ubuyobozi bwa Liberia bwagaragaje ko abo bazoherezwa muri icyo gihugu bazakirwa nk’abashyitsi, ndetse ko bazaba bafite uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro muri Liberia cyangwa bagahitamo kuyivamo igihe babyifuza.

Iyi gahunda ije ikurikira andi masezerano nk’aya Amerika yagiranye n’ibindi bihugu bya Afurika birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ghana, Sierra Leone, Cameroun, Guinée Équatoriale na Repubulika ya Centrafrique, byemeye kwakira bamwe mu bantu birukanywe ku butaka bwa Amerika.

Nubwo hari abasesenguzi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza impungenge kuri izi gahunda, bavuga ko zishobora kugira ingaruka ku bantu baba bafite impamvu zifatika zituma badasubizwa mu bihugu byabo, ubutegetsi bwa Amerika bwo bukomeje gushimangira ko ayo masezerano yubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Leta ya Liberia yavuze ko nta bwumvikane bwihariye bwo guhabwa amafaranga cyangwa ibindi bihembo yagiranye na Amerika kugira ngo yemere kwakira abo bantu. Icyakora, yemeje ko izahabwa ubufasha buzayifasha gucunga neza iyo gahunda no kongerera ubushobozi inzego zayo zishinzwe abinjira n’abasohoka.

Ubuyobozi bwa Liberia bwibukije ko iki gihugu gifite amateka maremare yo kwakira abantu bahunga ibibazo bya politiki n’intambara, ndetse ko cyashinzwe n’abacakara bari barabohowe baturutse muri Amerika mu kinyejana cya 19.

Iyi gahunda ikomeje gukurikirwa n’amaso menshi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi bikomeje kuganira ku bibazo by’abimukira n’uburyo bwo kubicunga mu buryo bwubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa muntu.

TAGGED:
Share This Article