Miggy wumvikanye yigize umu kimisiyoneri wa Kiyovu Sport yahagaritswe mu kazi
Kuri uyu wa Kabiri ,ikipe ya Muhazi United yahagaritse umutoza wayo wungirije Mugiraneza Jean Baptiste Miggy nyuma yo kumvikana asaba umukinnyi wa Musanze FC kwitsindisha ashakira Kiyovu Sports itsinzi.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Perezida wa Muhazi United Mfizi Nkaka Longin yemeje aya makuru avuga bamuhagaritse kubera amajwi yagiye hanze ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025.
Ati “Yego twamuhagaritse,bigendeye ku majwi yasohotse ejo(Amajwi ya Miggy asaba myugariro wa Musanze FC kugira ngo Kiyovu Sports ibone amanota), rero twamuhagaritse ngo dukore iperereza.”
Abajijwe igihe uku guhagarikwa kuzamara Mfizi Nkaka Longin yavuze nta gihe gihari.
Ati”Nta gihe cya nyacyo gihari bizamara,icyo tugiye gukora ni iperereza.”
Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo Miggy yahamagaye myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafik amusaba ko yamufasha bagaha Kiyovu Sports amanota mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona wahuje aya makipe ku wa 15 Werurwe 2025 amwizeza ko mu mwaka w’imikino 2025-2026 azamugura akamujyana muri Kiyovu Sports avuga ko azabera umutoza gusa birangira amajwi yibyo baganiriye agiye hanze.
Comments are closed.