Ese koko umugore wa Apôtre Mutabazi yaraye yipfumbase mapfubyi?

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yatangaje ko nubwo ku wa 8 Ukwakira 2026 yasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana n’umugore we, Mukamana Beatrice, batigeze bararana, ahubwo bagombaga guhita berekeza aho buri wese akorera akazi ke.

Uyu mugabo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo atavugwaho rumwe avuga, yakoze ubukwe budasanzwe bwitabiriwe n’abatarenze 30, asobanura ko yabikoze agamije kwerekana ko abantu bakwiye koroshya ubuzima.

Kuri uyu wa 9 Ukwakira, Apôtre Mutabazi yatangarije Radio10 inkuru ijyanye n’icyemezo umuntu afata bitewe n’ubushobozi afite.

Yagize ati “Umuntu umwe yabajije undi ati ‘Ariko urebye kuri konti, ikwemerera kujya kuruhukira he nyuma y’ubukwe?’ Undi ati ‘konti yanjye inyemerera kuzinduka njya mu kazi mbyutse kare’.”

Yakomeje ati :“Ubwo rero hari igihe umudamu aba akorera kure, ahubwo mwasoza ubukwe, ukabwira uwari ugutwaye uti ‘Mungerezeyo amahoro’. Uko ubukwe butari buteguye mu buryo busanzwe, nta no kwikwabagura ngo turarara mu nzu imwe mu gihe umwe afite akazi mu gitondo, nanjye mfite akazi mu gitondo.”

Umunyamakuru yatangaye, asobanuza neza ati :“Wasanga mutanararanye”, Mutabazi ati “Ntabwo ayo makuru nyatanze ariko nyatanze gutyo.”

Apôtre Mutabazi yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya wamusezeranyije yamubwiye ko ikibazo cyavuka mu gihe yamara amezi atandatu atararana n’umugore we.

Yagize ati :“Ubukwe bumaze kuba rwose, imodoka ijyana umwe aho apagasiriza, nanjye njya aho mpagasiriza, ubwo muri weekend ruzahana inkoyoyo kandi ibintu bibe byiza.”

Apôtre Mutabazi yasobanuye ko we na Mukamana bamaze amezi 11 ari inshuti, ko basenganaga kandi ko babanye kivandimwe. Ahamya ko umugore we afite indangagaciro z’umugore wo mu bwami bw’Imana.

 

src:igihe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *