Minisitiri Nduhungirehe yasezeye kuri Ambasaderi wa Suède mu Rwanda ucyuye igihe

Ubwanditsi
1 Min Read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Mbere yakiriye Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Dag Sjöögren, usoje manda ye ya dipolomasi muri iki gihugu.

Mu butumwa bwatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Ambasaderi Dag Sjöögren ku ruhare yagize mu guteza imbere no gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Suède mu gihe yari amaze ahagarariye igihugu cye i Kigali.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwakomeje gutera imbere mu nzego zitandukanye zirimo iterambere, ubucuruzi n’imikoranire ya dipolomasi, ashimira Ambasaderi Sjöögren uburyo yakoranye n’inzego z’u Rwanda mu gukomeza gutsura ayo mubano.

Yanamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya azahabwa nyuma yo kurangiza ubutumwa bwe mu Rwanda.

Dag Sjöögren yatangiye inshingano ze nka Ambasaderi wa Suède mu Rwanda mu mwaka wa 2024, asimbuye Johanna Teague. Mu gihe cya manda ye, yakomeje ibikorwa byo guteza imbere ubufatanye hagati ya Suède n’u Rwanda, by’umwihariko mu nzego z’iterambere n’ubufatanye bwa dipolomasi.

Iki gikorwa cyo gusezeranaho kibaye mu gihe u Rwanda na Suède bikomeje umubano umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, harimo iterambere rirambye, uburezi, imiyoborere myiza n’ubukungu.

Share This Article