RDC: Abagore barenga 10 baterewe inda mu myitozo ya gisirikare yo kubinjiza mu gisirikare cya FARDC

Ubwanditsi
1 Min Read

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kongera umubare w’abasirikare mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bw’Igihugu, amakuru mashya aravuga ko abagore barenga 10 baherutse kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC batewe inda n’abasirikare bagenzi babo.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwe mu bayobozi b’igisirikare agaragaza impungenge zatewe n’iki kibazo, avuga ko bamwe mu bagore bari mu myitozo ya gisirikare yo kwinjira mu ngabo batangiye gutwita bakiri mu makambi nyuma yo guterwa inda na bagenzi babo b’abagabo.

Nk’uko amakuru atandukanye yabigaragaje, iki kibazo cyateje impaka ndende muri RDC, aho bamwe bibaza uburyo byashobotse ko abasirikare bari mu myitozo cyangwa mu kazi ka gisirikare bagira imyitwarire ituma habaho inda zitateganyijwe mu bigo bya gisirikare.

Hari abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ingabo, cyane cyane mu gihe igihugu kiri mu bihe bidasanzwe by’umutekano muke n’intambara ikomeje guhuza FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo AFC/M23 mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ntiburatangaza ku mugaragaro ingamba bwafashe cyangwa iperereza ryatangiye kuri iki kibazo. Gusa amashusho n’ubuhamya byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga byakomeje gukurura ibitekerezo byinshi mu gihugu no hanze yacyo.

Iki kibazo kije mu gihe RDC ikomeje ibikorwa byo gushaka no guhugura abasirikare benshi bashya hagamijwe kongerera ingufu igisirikare cyayo mu rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’Igihugu.

Share This Article