Nigeria: Imyigaragambyo y’abaturage yafashe indi ntera.

7,944
Kwibuka30
Au Nigeria, répression meurtrière d'une manifestation

Mu gihugu cya Nigeria abaturage bakajije imyigaragambyo bamaze iminsi itari mike, kuri uyu munsi yakomeje hatwikwa amabanki agera kuri atatu.

Guhera mu cyumweru gishize imyigaragambyo y’abaturage bo mu gihugu cya Nigeria yakajije umurego, ku buryo na Polisi yatangiye gukoresha imbaraga z’umurengera nk’uko byemezwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu muri icyo gihugu. Umwe mu miryango ikorera muri icyo gihugu ku munsi w’ejo watangaje ko Leta irimo irica abaturage mu gukumira imyigaragambyo ya rubanda imaze hafi ukwezi aho abaturage bigaragambya bamagana umutwe wa Polisi witwa SAR bashinja ubwicanyi n’ihohotera ry’abaturage.

Ku munsi w’jo ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto na za videwo zigaragaza abantu barasiwe muri iyo myigaragambyo ku munsi wa kabiri w’iki cyumweru dutangiye.

Ibigezweho ubu ngubu ni uko abaturage bariye karungu biyemeza guhangana na Polisi ku buryo mu ijoro ryakeye batwitse amabanki agera kuri atatu yakoraga imirimo y’ubucuruzi.

Kwibuka30

Mu guhosha uburakari n’igitutu cy’abaturage byatumye Leta ya Nigeria yambura SARS ububasha bwo gukomeza guhiga amabandi, gusa imyigaragambyo yarakomeje, abenshi icyo bashaka ni uko byakwemezwa ku mugaragaro ko uru rwego rusheshwe.

Kugeza ubu imibare itangwa na Human Right watch iravuga ko ku munsi wa kabiri w’iki cyumweru abantu bagera kuri 23 basize ubuzima bwabo muri iyo myigaragambyo mu gihe abarenga 100 nabo bakomeretse bikomeye.

Umutwe wa SAR wari ushamikiye kuri Polisi yo muri icyo gihugu, ukaba ari umutwe ushinzwe guhashya ubujura bivugwa ko bwari bugeze ku ntera iri hejuru cyane mu mugi wa Lagos, ariko abatutrage bagashinja uwo mutwe gukoresha imbaraga nyinshi ndetse ukaba urangwa n’ibiorwa bya ruswa ku rwego rukabije.

Uwitwa Babangida Treasor utuye mu nkengero z’umugi wa Lagos yavuze ko igitekerezo cyo gushinga uwo mutwe cyari kiza, ko ariko nyuma byaje kuba bibi kuko insoresore zikora muri uwo mutwe zitwazaga uburenganzira zihabwa na Leta zigahohotera rubanda, zikabakorera ibikorwa birimo iby’ubujura, kubahohotera ndetse no kubica.

Nigeria – Lagos: la répression d'une manifestation fait plusieurs morts |  24 heures
Leave A Reply

Your email address will not be published.