Nyanza: Hari abaturage bavuga ko inzoga z’ibyuma zigicuruzwa mu isura nshya.

Ubwanditsi
3 Min Read

Nubwo inzego za Leta zakajije ingamba zigamije guca inzoga z’inkorano zizwi nka “ibyuma”, bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza, mu mujyi wa Nyanza, baravuga ko izo nzoga zikomeje gucuruzwa mu buryo bwihishe, aho bamwe mu bacuruzi bazisuka mu macupa y’inzoga zemewe kugira ngo bajijishe.

Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana, cyane cyane mu gace kazwi nko kuri 40 baganiriye n’umunyamakuru wa “Indorerwamo”, bavuga ko hari ahantu hakiri gucuruzwa izi nzoga, ariko zikaba zitagicuruzwa mu buryo busanzwe. Bavuga ko abazicuruza bazisuka mu macupa ya Primus n’andi macupa y’inzoga n’ibinyobwa byemewe nka Fanta.

Umwe mu baturage uvuga ko atuye mu mujyi wa Nyanza, mu murenge wa Busasamana ahazwi nko kuri 40 yagize ati: “Nibyo koko Leta yaciye IBYUMA, ariko nkubwije ukuri ko hano mu tubari two kuri 40 zihari kandi zicuruzwa, gusa baziha umuntu bizeye, kandi bakazimuhera mu ducupa tw’amazi, mu macupa ya Primus na fanta za Sprite ku buryo utarabukwa ko ari ibyuma bari kunywa”

Undi muturage twahuye aje kurema isoko, ariko udatuye mu mujyi, yatubwiye ko IBYUMA bigicuruzwa, cyane cyane mu duce tw’icyaro muri ako Karere ka Nyanza, ati:”Icyavuyeho ni ukuzicuruza ku mugaragaro, ariko ibyuma birahari, nushaka umanuke muri turiya tubari two hirya ya Unilak urazihasanga, nkanjye ucururiza mu masoko y’ibyaro, rwose ndazibona, barazicuruza mu buryo bwihishe, turasaba ubuyobozi bw’Akarere guhagurukira icyo kibazo nk’uko Leta yabikoze“

Aba baturage bavuga ko nubwo ibikorwa byo gufunga inganda n’ahakorerwaga izi nzoga byatanze umusaruro mu kugabanya ikwirakwira ryazo, hakiri icyuho mu gukurikirana abazicuruza mu buryo bw’amayeri.

Ku wa 24 Kanama 2026, umunyamakuru wacu wari mu Karere ka Nyanza yagerageje kugenzura aya makuru, asanga mu bice bitandukanye abaturage bagihuriza ku mvugo y’uko izi nzoga zikiboneka mu buryo bw’ibanga. Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru bagaragaje impungenge z’ingaruka zazo ku buzima n’umutekano w’abazinywa.

Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, ariko ntibyadukundira kuko telefone ye itabonetse.

Umwe mu bakozi b’Akarere ariko utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ni ibintu bigoye, ariko birashoboka ko zaba zicuruzwa koko mu bundi buryo, ariko Akarere kakoze ibishoboka byose ngo zicike, kandi nkubwije ukuri ko n’ibi ubonye biri bugenzurwe, nidusanga ari byo ababikora bazahanwa bikomeye”

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aherutse kuvuga mu kiganiro n’abanyamakuru ko kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikomeje kuba kimwe mu byihutirwa Leta yashyize imbere. Yagaragaje ko ikibazo kidakemurwa n’ibikorwa by’inzego z’umutekano gusa, ahubwo ko gisaba ubufatanye bw’abaturage, abayobozi n’izindi nzego kugira ngo ababikora babiryozwe kandi ubuzima bw’abaturage burindwe.

Abaturage bo muri Nyanza bavuga ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye ndetse n’ubugenzuzi buhoraho kugira ngo hatagira abifashisha amayeri yo gusubiza ku isoko inzoga Leta yafashe icyemezo cyo kurwanya kubera ingaruka zazo ku buzima bw’abazinywa.

TAGGED:
Share This Article