Nyanza: Yatawe muri yombi azira gukwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside

6,728
Bwa mbere Akarere ka Nyanza kinjirije Leta miliyari y'imisoro | IGIHE

Mu mudugudu wa Kimiyumbu mu Kagari ka Nyabinyenga, mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, haravugwa umugabo watawe muri yombi akekwaho kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri Station ya police mu Karere ka nyanza mu Murenge wa Mukingo hari umugabo witwa Nyabyenda Vincent w’imyaka 32 y’amavuko watawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gupfobya Jenosidw yakorewe Abatutsi mu 1994, bikekwa ko yagikoze ubwo mu isambu y’uwitwa Mukampazimaka Anne Marie w’imyaka 61 y’amavuko habonekagamo umubiri w’umuntu bivuzwe n’uwitwa Bernard wahatishije ubwo yarimo ahahinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko ukekwaho icyaha nawe yigeze kwatisha uriya murima.

Ati“Yabwiye amagambo arimo ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi, kandi bigaragara ko nawe uwo murima yigeze kuwukodesha kandi hari n’ibimenyetso bigaragaza ko uwo mubiri hari ukundi ushobora kuba warabonetse”

Flash FM dukesha iyi nkuru yamenye ko ukekwa yabwiye Bernard ngo ni ikigoryi ngo uriya mubiri yabonye yabivugiye iki?
Yawerekaniye iki? Ngo iyo abyihorera byarikumutwara iki?

Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, busaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bigira ingaruka zikomeye, kumuryango ndetse n’iterambere ku bijyanye n’Ubumwe n’Ubwiyunge

Comments are closed.