Impaka zikomeje gufata intera muri Cameroun nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu, Paul Biya, amaze hafi amezi abiri atagaragara mu ruhame, ibintu byatumye hacicikana amakuru n’ibihuha bivuga ko ashobora kuba arembye cyangwa afite ibibazo bikomeye by’ubuzima.
Paul Biya, ufite imyaka 93 y’amavuko akaba amaze imyaka irenga 40 ku butegetsi, aheruka kugaragara mu ruhame mu ntangiriro za Kamena 2026 mbere yo kujya mu rugendo rwihariye i Burayi. Kuva icyo gihe ntiyongeye kuboneka mu bikorwa bya leta cyangwa mu birori rusange bikunze kwitabirwa n’umukuru w’igihugu.
Kubura kwe mu ruhame byatumye bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, abaturage ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batangira kwibaza aho aherereye n’icyo arimo, bamwe banakwiza amakuru avuga ko ubuzima bwe butameze neza.
Icyakora, ubuyobozi bwa Cameroun bwakomeje guhakana ayo makuru. Leta yatangaje ko Perezida Biya ameze neza kandi ko akomeje gukora inshingano ze nk’umukuru w’igihugu nubwo atari mu gihugu. Leta yakomeje ivuga ko amakuru y’ibihuha akomeje kuvuga ko Biya arembye cyangwa yapfuye ari ibihuha bidafite ishingiro.
Bwana René Sadi uvugira guverinoma ya Cameroune yagize ati:”Ni amakuru maze iminsi numva mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu gihugu, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, nashakaga kubamenyesha ko Perezida Paul Biya ari muzima, ndetse ko ari gukora akazi ke neza n’ubwo atari mu gihugu”
Uyu mugabo yongeye avuga ko abyo bihuha biri gukwirakwiza n’abatavuga rumwe na Leta

Nubwo leta ikomeje guhumuriza abaturage, igihe kinini Perezida amaze atagaragara cyakomeje guteza impungenge bamwe mu banyecameroun. Hari abavuga ko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya amakuru ajyanye n’imiyoborere y’igihugu, cyane cyane igihe umukuru wacyo amaze igihe kirekire atagaragara.
Mu gihe impaka zikomeje, Paul Biya akomeje kuba umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika no ku Isi, aho yayoboye Cameroun kuva mu mwaka wa 1982. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Cameroun ntiburatangaza igihe nyacyo Perezida azagarukira mu gihugu cyangwa azongera kugaragara mu ruhame.