Richard wari visi perezida muri FERWABA yasimbuye Mimosa muri minisiteri ya siporo

220

Bwana Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa yagizwe Minisitiri mushya wa Siporo, asimbura Madame Mimosa wari umaze iminsi utavugwaho rumwe na bamwe mu banyamakuru ba siporo.

Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi.

Mu bayobozi bashya bagiye muri Guverinoma harimo Minisitiri wa Siporo ari we Nyirishema Richard wari usanzwe ari Visi-Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball “FERWABA” aho yasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

Ibindi wamenya kuri Nyirishema Richard

Usibye kuba yari umuyobozi wungirije muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard yari umwe mu bayobozi w’umushinga wa Water Supply and Isoko y’Ubuzima Project mu cyita Water For People.

Nyirishema Richard asanzwe afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubwubatsi ndetse n’ikoranamubanga mu bidukikije (Bachelor’s degree in Civil Engineering and Environmental Technologies yakuye mu cyari (Kigali Institute of Sciences and Technologies) muri 2003.

Comments are closed.