RUSIZI: Hafashwe ucyekwaho gukwirakwiza ibihumbi 98 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano

15,331

Ku wa Gatatu tariki 17 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi yafashe umugabo ucyekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano mu baturage angana n’ibihumbi 98 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwafashwe ni uwitwa Byumvuhore Phenias ufite imyaka 32 y’amavuko, wafatiwe mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Gihundwe mu murenge wa Kamembe, ubwo yageragezaga kwishyura umukozi ba Mobile money.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko Byumvuhore yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bakozi ba Mobile Money babiri yashakakaga kwishyura akoresheje amafaranga y’amiganano.

Yagize ati:” Polisi yari yahawe amakuru n’umukozi ukora akazi ko kubitsa no kubikuza amafaranga kuri telefone ukorera mu mudugudu wa Kabeza, ko hari umuntu atabashije kumenya umwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 52 agizwe n’inoti 10 za bitanu, n’imwe y’ibihumbi bibiri, nyuma y’uko yari yayamushyiriye kuri konti ye ya telephone.”

Yakomeje agira ati: “Mu gihe iperereza ryo kumenya no guta muri yombi ukekwaho gukora icyo gikorwa rigikomeje, nyuma y’iminota 30, Polisi yakiriye telefoni y’undi muntu bakora umurimo umwe, nawe ukorera muri uriya mudugudu, avuga ko Byumvuhore amwishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 46 agizwe n’inoti 8 z’ibihumbi bitanu, n’inoti 3 za bibiri, nyuma yo kuyamushyirira kuri konti ye. Polisi yahise yihutira kuhagera niko guhita atabwa muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko ari we wari wishyuye abakozi bombi, akoresheje amafaranga y’amiganano.”

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru anasaba abaturage cyane cyane abakora umurimo w’ubucuruzi bakunze kwibasirwa, gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku gihe kugira ngo abijandika mu bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Byumvuhore n’amafaranga yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.

Nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Comments are closed.