Takeoff wabarizwaga mu itsinda rya Migos yishwe arashwe.

7,419
Kwibuka30

Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.

Umuraperi Takeoff, umwe muri batatu bagize itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu gitondo cya kare i Houston ku isaha ya saa munani n’igice za mugitondo, nkuko Abashinzwe kubahiriza amategeko hamwe n’abatangabuhamya benshi, babwiye iki kinyamakuru TMZ Hip Hop.

Abashinzwe umutekano ndetse n’abatangabuhamya benshi bari aho runo rugomo rwabareye batangarije ikinyamakuru TMZ ko iki gikorwa cyabaye mu masaha y’igitondo, ari na bwo Polisi yahamagawe ibwirwa ko hari umuntu urasiwe mu kabari kitwa 810 Billiards & Bowling gaherereye i Houston.

Ikinyamakuru cya TMZ cyatangaje ko Kirshnik Khari Ball uzwi nka Takeoff yari kumwe na mugenzi we Quavo ubwo habaga gushwana hanyuma umuntu umwe utahise amenyekana arasa Takeoff mu mutwe maze ahita agwa aho.

Kwibuka30

Amakuru avuga kandi ko uku kurasana kwabaye ubwo Takeoff na Quavo bariho bakina umukino wa ‘dice’, 

TMZ Hip Hop yabonye amashusho avuye aho, aho Quavo wari wambaye umupira wa orange – n’abandi bateraniye hafi ya Takeoff. Ubwa mbere bagerageje kumwimura, ariko nyuma bamusubiza hasi, Quavo yavugije induru asaba ubufasha.

Polisi yabwiye TMZ ko abandi bantu 2 barashwe bajyanwa mu bitaro mu modoka bwite. Ntabwo hazwi uko bameze. Quavo ntabwo yakomeretse.

Takeoff yavukiye mu Mujyi wa Lawrenceville muri Leta ya Georgia mu 1994. Yatangiye kuririmbana na nyirarume Quavo na mubyara we Offset mu 2008, ubwo bari bafite itsinda bise Polo Club ryaje guhinduka Migos muri 2011.

Takeoff akaba ariwe wari muto mu itsinda rya Migos, yakoze indirimbo zakunzwe n’abatari bake harimo nkiyitwa “Casper”.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.