Inzego z’umutekano zirahigisha uruhindu Felix na Gahamanyi kubera ibyaha bakekwaho
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruri guhigisha uruhindu abagabo babiri kubera ibyaha bitandukanye bano bagabo bakekwaho.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rurashakisha uwitwa Ngabo Felix bakunze kwita Bagabo, ukekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi na Gahamanyi Frederic ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Ibicicije ku rubuga rwayo rwa Twitter, RIB yatanze imyirondoro y’abagabo babiri, uyu Ngabo Felix ni mwene Rutonesha Robert na Nyirazaninka Esperance, aracyekwaho ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi. Icyaha biracyekwa ko yagikoze ku itariki ya 23 Kanama 2022 mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, umudugudu wa Marembo, umujyi wa Kigali.
RIB kandi irashakisha uwitwa Gahamanyi Frederic, ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Uyu ni mwene Makuza Adrien, wavutse tariki ya 1 Mutarama 1980. Icyaha yagikoreye mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange, Akagari ka Rusovu, umudugudu wa Rukurazo Intara y’Amajyepfo.
RIB irasaba uwababona ko yakwihutira gutanga amakuru kuri sitasiyo ya RIB imwegereye cyangwa iya Polisi.
Comments are closed.