Gasogi United ntiyanyuzwe n’igisubizo yahawe ku bujurire bwo guterwa mpaga

174

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko nyuma yo kujuririra umwanzuro wo guterwa mpaga ku mukino wari kubahuza na Rayon Sports ku Cyumweru, Rwanda Premier League yabasubije ibyo bari biteze, igaragaza ko yari mu kuri ifata uwo mwanzuro.

Gasogi United yahanishijwe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade Amahoro ku mukino w’Umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wari kuba ku wa 22 Werurwe 2026.

Ku wa Mbere, iyi kipe yahise yandikira Rwanda Premier League igaragaza ko “umwanzuro wafashwe udakwiye”, kuko hirengagijwe icyo ingingo ya 5.5 mu mategeko agenga Rwanda Premier League ivuga.

Mu kiganiro Rirarashe cya Radio/TV1 cyo kuri uyu wa Kane, KNC yavuze ko bakiriye igisubizo cya Rwanda Premier League ku mugoroba wo ku wa Gatatu, ariko batatunguwe n’uko basubijwe.

Ati:“Ibyo yasubije ni ibyo n’ubundi twari twiteze kugira ngo tubikomerezeho mu kujurira kwacu.”

Umuyobozi wa Gasogi United yagaragaje ko n’ubundi Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Rwanda Premier League) rufite ibihanga mu buryo rwubatse kuko n’ubwo mu mategeko yarwo ruvugamo Ubunyamabanga, ntabwo rugira.

Ati:“FERWAFA irebe kuko iyo uvuze ngo wandikira Ubunyamabanga bwa Rwanda Premier League ntabwo igira, ni ukuvuga ngo andikira ikintu kitariho.

Yongeyeho ati:“Nta Bunyamabanga igira, ifite Inama y’Ubutegetsi n’Umuyobozi Mukuru. Wandikira Rwanda Premier League, uwivuga nk’Umunyamabanga Mukuru ni CEO [Umuyobozi Mukuru]. Kuko iriya ni kompanyi ya FERWAFA. Ubu icyo duhanganye na cyo ni amategeko no kuyubahiriza.”

Ku ngingo Rwanda Premier League ishimangira ko yagendeyeho itera mpaga Gasogi United kuko yari yarayimenyesheje iby’impinduka zabaye ku mukino mu masaha 48 ateganywa n’amategeko, KNC yavuze ko ari ugufata agace k’itegeko usimbutse akakabanziriza.

Gasogi United ntiyumva uburyo Rwanda Premier League ireba kuri iyo nteruro nyamara iyibanziriza iteganya ko kugira ngo ikipe isabe guhindurirwa umukino igomba kuba yarabisabye mbere y’iminsi itanu.

Ati:“Ibisabwa bya mbere by’iminsi itanu byarubahirijwe? Niba Rayon Sports yarasabye ku wa Kane, harimo iminsi itatu ntabwo ari iminsi itanu.”

Ku bijyanye no kuba ibyabaye ku mukino wa Rayon Sports na Gasogi United bimeze nk’ibyo Gasogi United yakorewe igahindurirwa umukino yakiriyemo Kiyovu Sports mu Ugushyingo 2025, KNC yavuze ko ari Kiyovu Sports itarabyitayeho.

Ati:“Reka mbabwire, ni uburenganzira bwa Kiyovu, iyo wenda iza kububurana byari gukurikizwa. Reka tubifate gutyo.”

Amategeko ya Rwanda Premier League ateganya ko “uruhande rutishimiye icyemezo cy’Ubunyamabanga Bukuru rwandikira Komisiyo ishinzwe Amarushanwa ya FERWAFA mu masaha 24 uhereye igihe bashyikirijwe icyemezo.”

Aya mategeko ateganya kandi ko “Komisiyo igomba guterana bitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe yakiriye ubwo busabe, kugira ngo ifate umwanzuro ushingiye ku mategeko agenga amarushanwa.”

Ni mu gihe iyi ngingo isoza igira iti “icyemezo cya Komisiyo ni ndakuka kandi ntigishobora kujuririrwa.”

(Src:Igihe)

Comments are closed.