Umukinnyi w’amagare ukomoka muri Slovenia, Tadej Pogačar, yegukanye Tour de France 2026 nyuma yo kurangiza amasiganwa 21 ayoboye urutonde rusange, ahita ageza ku nshuro ya gatanu yegukana iri siganwa rikomeye ry’amagare ku isi.
Pogačar w’imyaka 27 y’amavuko yegukanye Tour de France mu myaka ya 2020, 2021, 2024, 2025 na 2026, ibintu byamushyize mu bakinnyi bake cyane bamaze kuyitwara inshuro eshanu, aho anganya na Eddy Merckx, Bernard Hinault, Jacques Anquetil na Miguel Indurain.
Muri iri siganwa rya 2026 ryatangiye tariki ya 4 Nyakanga i Barcelona muri Espagne risorezwa i Paris mu Bufaransa tariki ya 26 Nyakanga, Pogačar yagaragaje ubuhanga budasanzwe cyane cyane mu byiciro byo mu misozi no mu masiganwa yo kugerageza igihe (time trials), bituma afata umwambaro w’umuhondo (Yellow Jersey) akawugumana kugeza ku musozo.
Ku rutonde rusange rwa nyuma, Pogačar yarangije arusha umubiligi Remco Evenepoel iminota 6 n’amasegonda 26, mu gihe mugenzi we bakinana muri UAE Team Emirates, Isaac del Toro, yabaye uwa gatatu.

Mu yandi marushanwa yihariye yabereye muri Tour de France 2026, Umunya-Ecuador Richard Carapaz yegukanye umwambaro wa “King of the Mountains” uhabwa umukinnyi witwaye neza mu misozi, naho Umunya-Denmark Mads Pedersen yegukana umwambaro w’icyatsi (Green Jersey) uhabwa umukinnyi utsindira amanota menshi mu byiciro bitandukanye.
Iri tsinda rya UAE Team Emirates ryongeye kugaragaza ubukaka bwaryo muri uyu mwaka, aho Pogačar atari we wenyine wigaragaje, ahubwo na Isaac del Toro yafashije cyane ikipe kugera ku ntsinzi ndetse asoza ari ku mwanya wa gatatu muri rusange.
Nyuma yo kwegukana Tour de France ku nshuro ya gatanu, benshi mu bakurikiranira hafi umukino wo gusiganwa ku magare batangiye kuvuga ko Tadej Pogačar ashobora kuzarangiza ari umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’uyu mukino niba akomeje uyu muvuduko mu myaka iri imbere.
