Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye, yaraye aguye mu rukiko rwa Kampala ku wa 29 Nyakanga 2026, mu gihe yari ari kuburana urubanza aregwamo icyaha cy’ubugambanyi (treason), ibintu byateye impungenge zikomeye ku buzima bwe.
Amakuru yatangajwe n’abo mu ishyaka rye, People’s Front for Freedom (PFF), avuga ko Besigye yari ahagaze mu rukiko mbere yo kugwa gitumo, nyuma aza gutwarwa n’imbangukiragutabara imujyana kwa muganga. Icyo gihe urubanza rwahise ruhagarikwa.
Abari mu rukiko bavuga ko mbere yo kugwa, Besigye yumvikanye asakuza inshuro nyinshi ijambo “Stop”, agaragaza ko hari ibyo atishimiye mu buryo urubanza rwe rwari rurimo kugenda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, umugore we Winnie Byanyima, usanzwe ayobora ishami rya Loni rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS), yatangaje ko Besigye ari mu bitaro bya Mulago National Referral Hospital i Kampala, aho yashyizwe mu gice cyita ku barwayi barembye (ICU). Yavuze ko yari ataragarura ubwenge kandi ko ashobora kuba ari muri koma.

Dr Kizza Besigye, ufite imyaka 70, afunzwe kuva muri Ugushyingo 2024, nyuma yo gufatirwa muri Kenya akajyanwa muri Uganda. We n’umufasha we Obeid Lutale baregwa ibyaha birimo ubugambanyi bwo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ibirego bo n’ababunganira bakomeje kwamagana bavuga ko bifite impamvu za politiki.
Besigye ni umwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri Uganda. Yabaye muganga wa Museveni mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma aza guhinduka umwe mu bamunenga cyane. Yahatanye na Museveni mu matora y’umukuru w’igihugu inshuro enye, mu myaka ya 2001, 2006, 2011 na 2016.
Kugwa kwe mu rukiko byongeye kuzamura impaka ku mibereho y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abashyigikiye Besigye bamaze igihe basaba ko arekurwa cyangwa agahabwa ubuvuzi bwigenga bitewe n’uko ubuzima bwe bukomeje kujya mu kaga.
