Amb. Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Komiseri wa AU ushinzwe Politiki, Amahoro n’Umutekano

Ubwanditsi
2 Min Read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, uri i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama ya 49 y’Akanama Kayobozi k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yagiranye ibiganiro na Amb. Bankole Adeoye, Komiseri wa Komisiyo ya AU ushinzwe ibijyanye na Politiki, Amahoro n’Umutekano.

Aya makuru yatangajwe na RBA ibinyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko aba bayobozi bombi baganiriye ku bibazo byihutirwa birebana no kwimakaza amahoro n’umutekano mu karere, by’umwihariko mu gihe umugabane wa Afurika ukomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye.

Muri ibyo biganiro kandi, Amb. Nduhungirehe na Amb. Adeoye bunguranye ibitekerezo ku zindi ngingo zihuriweho zifitiye akamaro u Rwanda na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyane cyane mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubutwererane bugamije amahoro arambye, ituze n’iterambere ry’umugabane.

Ibi biganiro byabereye ku ruhande rw’Inama ya 49 y’Akanama Kayobozi ka AU iri kubera i Addis Ababa kuva ku wa 27 kugeza ku wa 29 Nyakanga 2026, ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize uyu muryango kugira ngo baganire ku bibazo bikomeye bireba umugabane wa Afurika ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama zabanje.

Amb. Bankole Adeoye, ukomoka muri Nigeria, ni Komiseri wa AU ushinzwe Politiki, Amahoro n’Umutekano kuva mu mwaka wa 2021. Azwi cyane mu bikorwa byo guteza imbere amahoro, gukemura amakimbirane no gushimangira imiyoborere myiza mu bihugu bya Afurika.

Ibiganiro hagati ya Minisitiri Nduhungirehe na Komiseri Adeoye bibaye mu gihe ibibazo by’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari bikomeje guhabwa umwanya munini mu biganiro bya dipolomasi ku rwego rwa Afurika, hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byashingirwaho mu kubaka amahoro n’umutekano birambye.

Share This Article