Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’Abahungu batarengeje imyaka 18 yaraye yanditse amateka mashya nyuma yo kwegukana igikombe cy’imikino y’Akarere ka Gatanu (FIBA AfroBasket U18 Zone V Qualifiers), itsinze Misiri amanota 62 kuri 58 ku mukino wa nyuma wabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Gatatu.
Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye hagati y’amakipe yombi, ariko abasore b’u Rwanda bagaragaza ubwitange n’ubushake bwo gutsinda kugeza ku munota wa nyuma, babasha gutsinda igihugu cyari kiri imbere y’abafana bacyo ndetse gifite amateka akomeye muri Basketball nyafurika.
Intsinzi y’u Rwanda ntiyarangiriye ku gutwara igikombe gusa, ahubwo yanaruhesheje itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya Basketball cy’abatarengeje imyaka 18 (FIBA AfroBasket U18) kizabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire kuva ku wa 5 kugeza ku wa 16 Kanama 2026.
Mu rugendo rwo kugera ku gikombe, u Rwanda rwagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino yose rwakinnye muri iri rushanwa, ibintu byashimishije abakunzi ba Basketball nyarwanda ndetse n’abakurikiranira hafi iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’iterambere rikomeje kugaragara muri Basketball y’u Rwanda, cyane cyane mu byiciro by’abakiri bato, aho igihugu gikomeje gushora imari mu guteza imbere impano no gutegura abazaba inkingi z’amakipe y’Igihugu mu myaka iri imbere.
Kwegukana igikombe cya Zone V kandi byongeye gushimangira umwanya u Rwanda rugenda rwiyubakira muri Basketball yo mu karere no ku mugabane wa Afurika, nyuma y’imyaka ishize rwakira amarushanwa akomeye ndetse rugashyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo by’uyu mukino.
Nyuma y’iyi ntsinzi, amaso y’abakunzi ba Basketball azahita yerekeza muri Côte d’Ivoire, aho u Rwanda ruzaba ruhagarariye Akarere ka Gatanu mu marushanwa azahuza amakipe akomeye y’abatarengeje imyaka 18 ku mugabane wa Afurika, rugamije gukomeza kwandika amateka no guhatanira igikombe cy’Afurika.

