Rayon Sports WFC yamenye amakipe izahura nayo mu mikino ya CECAFA WCL

Ubwanditsi
2 Min Read

Ikipe ya Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya CECAFA Women’s Champions League Qualifiers 2026, yamaze kumenya amakipe izahura na yo nyuma ya tombola yabereye muri Stade Amahoro i Kigali kuri uyu wa Kane.

Rayon Sports WFC yashyizwe mu Itsinda A, aho izahura na Yei Joint Stars FC yo muri Sudani y’Epfo, Mafunzo WFC yo muri Zanzibar ndetse na Denden FC yo muri Eritrea.

Ni itsinda risa n’iryoroshye ugereranyije n’andi, ariko rikaba risaba Rayon Sports WFC kwitwara neza kugira ngo ibashe kugera mu byiciro bikurikiraho by’iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu mupira w’amaguru w’abagore mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Mu Itsinda B, harimo Commercial Bank of Ethiopia FC yo muri Ethiopia, Kawempe Muslim Ladies FC yo muri Uganda na FC Ujeco yo muri Djibouti.

Ni mu gihe Itsinda C rigizwe na Simba Queens yo muri Tanzania, Kenya Police Bullets FC yo muri Kenya ndetse na Top Girls Academy yo mu Burundi, amakipe yose afite amateka meza mu mupira w’amaguru w’abagore mu karere.

Irushanwa rya CECAFA Women’s Champions League Qualifiers 2026 rizabera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31 Kanama 2026, rikazahuza amakipe icyenda ahatanira itike imwe rukumbi yo kuzaserukira akarere muri CAF Women’s Champions League 2026.

Kwakira aya marushanwa ni amahirwe akomeye ku Rwanda, cyane cyane kuri Rayon Sports WFC izaba ifite inyungu yo gukinira imbere y’abafana bayo. Abakunzi b’iyi kipe bafite icyizere ko izakoresha neza aya mahirwe ikagera kure muri iri rushanwa ndetse ikagerageza kubona itike yo gukina ku rwego rwa Afurika.

Rayon Sports WFC yinjiye muri aya marushanwa nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru w’abagore, aho ikomeje kwiyubaka nk’imwe mu makipe afite intego zo guhatanira ibikombe bikomeye haba mu Rwanda no mu karere.

Mu minsi iri imbere, amakipe yose azakomeza imyiteguro mbere y’uko irushanwa ritangira, mu gihe amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru azaba ahanzwe Kigali, izaba yakiriye rimwe mu marushanwa akomeye mu mupira w’amaguru w’abagore muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.

Share This Article