Nyanza: Imodoka ya HOWO yagonze inzu y’ubucuruzi, umugore umwe ahasiga ubuzima,

Ubwanditsi
1 Min Read

Umubyeyi umwe yitabye Imana mu gihe abandi bantu batanu, barimo n’umushoferi, bakomerekeye mu mpanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Nyanza mu ijoro ryakeye.

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kigoma ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 30Nyakanga 2026 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari itwaye umucanga yabuze feri, ikagonga inzu y’ubucuruzi yari irimo abantu.

Amakuru y’ibanze avuga ko iyo modoka yabuze feri, maze choferi ayiyobora mu iduka yari aho, ihitana umubyeyi wari uyirimo, abandi batanu bakomereka harimo na shoferi wari utwaye iyo modoka.

Abakomerekeye muri iyo mpanuka ndetse n’umurambo w’uwitabye Imana bahise bajyanwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Umusigire, Bwana Patrick Kajyambere, wavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Iyi mpanuka ije yiyongera ku zindi zikunze guterwa n’imodoka ziremereye, cyane cyane izitwara ibikoresho by’ubwubatsi, aho hakomeje gusabwa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kwitwararika mu rwego rwo gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abaturage.

Share This Article