Pape Thiaw yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Ubwanditsi
1 Min Read

Kuri uyu wa Mbere, Pape Thiaw, wahoze ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Muri uru ruzinduko, Pape Thiaw yunamye mu cyubahiro inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye muri uru rwibutso, anasura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Kigali.

Mu gihe yarusuraga, Thiaw yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyabaye mu gihe cy’iminsi 100 yamaze, ndetse n’uburyo u Rwanda rwahisemo kwibuka abazize Jenoside no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Urwibutso rwa Kigali ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko rushyinguyemo imibiri y’abasaga 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruzinduko rwa Pape Thiaw ruje mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira abashyitsi batandukanye baturuka mu bihugu no mu nzego zitandukanye, basura inzibutso za Jenoside kugira ngo bamenye amateka yaranze u Rwanda, cyane cyane ibyabaye mu 1994.

Pape Thiaw ni umwe mu bantu bakomeye mu mupira w’amaguru muri Sénégal, akaba yaragize uruhare mu iterambere ry’Ikipe y’Igihugu y’icyo gihugu mu gihe yari umutoza wayo.

Gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa gifatwa nk’ingenzi mu rugendo rwo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no guha icyubahiro abarenganyijwe bazize Jenoside, ndetse no gukomeza ubutumwa bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Image

 

Image

Image
Basobanuriwe uburyo n’ubukana genoside yakorewe Abatutsi yakoranywe
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *