Umubano wacu ni amahitamo, si impanuka” – U Bushinwa n’u Rwanda byizihije imyaka 55 y’ubufatanye

Ubwanditsi
2 Min Read

U Rwanda n’u Bushinwa byongeye gushimangira ubufatanye bumaze imyaka 55, abayobozi b’impande zombi bagaragaza ko umubano wabyo utari impanuka ahubwo ari icyemezo cyubakiye ku cyizere, ubufatanye n’inyungu rusange z’abaturage.

Ibi byagarutsweho ku wa Kabiri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 77 ishize Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa ishinzwe, ndetse n’imyaka 55 y’umubano wa dipolomasi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi utigeze uba impanuka, ahubwo ko ari amahitamo y’impande zombi agamije kubaka ejo hazaza heza.

Yagize ati: Umubano hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda ni amahitamo y’impande zombi, ntabwo ari impanuka.

Ambasaderi Gao yagaragaje ko mu myaka ishize ibihugu byombi byubatse ubufatanye bukomeye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga ndetse n’iterambere ry’abaturage.

Yashimangiye ko u Bushinwa bukomeje gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, kandi ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro ugaragara ku mibereho y’abaturage.

U Rwanda rurashima uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere

Dr Usta Kaitesi, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda muri ibyo birori, yashimye umubano uri hagati y’ibihugu byombi n’uruhare wagize mu iterambere ry’u Rwanda.

Yavuze ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwagize uruhare mu bikorwa byinshi by’iterambere byahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda.

Dr Kaitesi yagize ati: Akazi dukorana kazana impinduka nziza kandi zifite igisobanuro mu mibereho y’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku kubahana, ubufatanye bungana ndetse no gushyira imbere inyungu z’abaturage.

China-Rwanda ties grow in trade, investment - The New Times
Dr USTA niwe wari umushyitsi mukuru muri uno muhango

Imyaka 55 y’umubano wa dipolomasi

U Rwanda n’u Bushinwa byashyizeho umubano wa dipolomasi mu mwaka w’i 1971, kuva icyo gihe ibihugu byombi bikaba byarakomeje kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu myaka ishize, u Bushinwa bwabaye umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere, by’umwihariko mu kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere ubucuruzi, ubuhinzi, ubuzima n’ikoranabuhanga.

Abayobozi b’impande zombi bagaragaje ko imyaka 55 y’ubufatanye ari umusingi ukomeye wo gukomeza gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bugamije kuzamura imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ibibazo bitandukanye by’ubukungu n’umutekano, u Rwanda n’Ubushinwa byatangaje ko bizakomeza gukorana bya hafi mu gushaka ibisubizo birambye no guteza imbere amahoro, iterambere n’ubufatanye mpuzamahanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *