Abagororwa 526 bahamijwe Jenoside batangiye urugendo rwo kwitegura gusubira mu muryango nyarwanda

Ubwanditsi
1 Min Read

Mu Igororero rya Nyamasheke hatangijwe amahugurwa y’icyiciro cya 10 agenewe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basigaje igihe gito ngo barangize ibihano bahawe, mu rwego rwo kubategurira gusubira mu muryango nyarwanda.

Aya mahugurwa ari guhabwa abagororwa 526 b’abagabo, barimo 279 bamaze imyaka 30 bafunze. Yateguwe hagamijwe kubafasha kwitegura ubuzima bazabamo nyuma yo kurangiza ibihano byabo, bakagaruka mu muryango bafite ubumenyi n’imyumvire bibafasha kubana neza n’abandi banyarwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa bazahabwa inyigisho zitandukanye zirimo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, indangagaciro z’umuco nyarwanda, kubaha amategeko, uburere mboneragihugu ndetse n’inshingano z’umuturage mu kubaka igihugu.

Imibare igaragaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo ifite umubare munini w’abagororwa bazarangiza ibihano byabo muri iki cyiciro, aho igizwe n’abagororwa 227. Ni mu gihe abandi bakomoka mu zindi ntara z’Igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Abayobozi b’inzego zitandukanye bagaragaza ko aya mahugurwa afite uruhare rukomeye mu gufasha aba bagororwa kwinjira neza mu buzima busanzwe nyuma yo gufungurwa, binyuze mu kubafasha gusobanukirwa uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro, ubumwe n’iterambere by’u Rwanda.

Iki ni icyiciro cya 10 cy’aya mahugurwa amaze imyaka atangwa ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe kubategurira kongera kuba abagize sosiyete nyarwanda mu buryo bubafasha kubana neza n’abo bahemukiye ndetse n’abandi baturage muri rusange.

Image

Image

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *