Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza rwamaganye amagambo ya Apôtre Gitwaza

Gilbert Silvapoxy
2 Min Read

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda, Rwanda Nurses and Midwives Union (RNMU), rwagaragaje ko rwababajwe n’amagambo yavuzwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Center, avuga ku baforomo n’ababyaza mu nyigisho yatanze muri Kanama 2026.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026, RNMU yavuze ko yababajwe n’amashusho y’inyigisho Apôtre Gitwaza yatanze ku wa 7 Kanama 2026, arimo ubutumwa urugaga ruvuga ko bwateshaga agaciro umwuga w’ubuforomo n’ububyaza ndetse bukaba bwashoboraga kugira ingaruka mbi ku isura yawo.

Muri ayo mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Gitwaza yumvikana avuga ko abakirisitu bakwiye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana umaze kuvuka, akavuga ko bamwe mu baforomo n’ababyaza bashobora gukoreshwa n’imbaraga mbi.

RNMU yashimangiye ko abaforomo n’ababyaza bafite uruhare rukomeye mu mikorere y’urwego rw’ubuzima, aho batanga serivisi z’ubuvuzi zifite ireme kandi zitekanye, bagira uruhare mu gukiza ubuzima, kwita ku babyeyi no ku bana bavutse ndetse no guteza imbere ubuzima bw’abaturage.

Urugaga rwavuze ko abaforomo n’ababyaza bagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda, bityo bakwiye kubahwa no guhabwa agaciro gakwiye umwuga wabo.

Nyuma y’ayo magambo, RNMU yatangaje ko ku wa 7 Ukwakira 2026 yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Zion Temple, bigamije gukemura ikibazo cyari cyavutse no kurebera hamwe uburyo icyubahiro cy’umwuga w’ubuforomo n’ububyaza cyakomeza gusigasirwa.

Urugaga rwatangaje ko rwakiriye imbabazi zasabwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza ku wa 7 Ukwakira 2026, ruvuga ko ari intambwe iganisha ku kongera kubaka icyubahiro n’isura y’umwuga w’abaforomo n’ababyaza.

Zion Temple  yasohoye itangazo ivuga ko yamenye ko amagambo yakoreshejwe muri ayo mashusho yababaje abaforomo n’ababyaza, yemera ko yashoboraga kumvikana nk’abatesha agaciro n’umwuga wabo.

Iri torero ryashimangiye ko ritari rigamije gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose, risaba imbabazi abo ayo magambo yagizeho ingaruka.

Ryongeye kugaragaza ko riha agaciro uruhare rw’abaforomo n’ababyaza, by’umwihariko ubwitange bwabo, ubunyamwuga n’uruhare bagira mu gukiza ubuzima no kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

RNMU yavuze ko yiteze izindi ntambwe nziza zizakomeza gufatwa mu rwego rwo gusubiza agaciro n’icyubahiro umwuga w’abaforomo n’ababyaza.

 

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *